Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Museveni ‘Yanze’ Ko Umuhungu We Ava Mu Gisirikare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Museveni ‘Yanze’ Ko Umuhungu We Ava Mu Gisirikare

Last updated: 09 March 2022 10:08 am
Share
SHARE

Imvugo z’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, zikomeje guteza urujijo ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko asezeye mu gisirikare amazemo imyaka 28.

Ni icyemezo yatangaje nyuma y’igihe binugwanugwa ko ashaka kwinjira muri politiki mu buryo bweruye, cyane ko ahabwa amahirwe yo gusimbura se mu 2026.

Mu gihe cyari kikivugwaho byinshi, haje kujya hanze amashusho yatangajwe n’umunyamakuru ukomeye muri Uganda, Andrew Mwenda, aganira na Lt. Gen. Muhoozi yamusuye mu rugo.

Humvikanamo ijwi ry’umuntu utagaragara ubaza Mwenda wiyita Colonel General, igihe Muhoozi azasezerera mu gisirikare.

Amusubiza ati “Lieutenant General azasezera mu gisirikare mu myaka umunani.”

Muhoozi uba umufashe ku rutugu ahita abishimangira, akavuga ngo “ntabwo ari ejo, ahubwo mu myaka umunani.”

The real news about @mkainerugaba retirement from @UPDFspokespersn is right here! pic.twitter.com/VWKaV1BSmb

— Andrew M. Mwenda (@AndrewMwenda) March 8, 2022

Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko hari amakuru ko nyuma yo gutangaza ko agiye gusezera, Perezida Museveni yahise ahamagara Muhoozi amubuza gusezera imburagihe.

Kugira ngo asezere mu gisirikare ngo yasabwaga kubinyuza ku buyobozi bushinzwe kuzamura mu ntera no gutanga inshingano, ibintu ngo atarakora.

Ntabwo haramenyekana impamvu ashaka gusezera ku myaka 47, kuko ipeti afite rimwemerera kuguma mu gisirikare kugeza yujuje imyaka 60.

Byongeye, Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ni we ushinzwe ibitero ingabo za Uganda zirimo kugaba ku mutwe wa ADF muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bizwi nka Operation Shujaa.

Si ubwa mbere ariko Muhoozi atangaje ko ashaka kuva mu gisirikare.

Yabikoze mu mwaka ushize avuga ko igisirikare cyimwe amafaranga yo kubaka amacumbi ya ba ofisiye bakuru, ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Uganda (UPDF) mu gace ka Bombo.

 

Gen Muhoozi Kainerugaba Yasezeye Igisirikare

TAGGED:featuredGen Muhoozi KainerugabaUgandaUPDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubushyuhe Bw’Isi Mu Mwaka 2021 Ntibwigeze Bubaho Mu Mateka-Raporo
Next Article Ubukonje Buri Munsi -20C Bwakomye Imbere Ibitero By’u Burusiya Kuri Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

Tshisekedi Arabwira Inteko Iby’Ingenzi Aherutse Kwemeranya Na Perezida Kagame

Perezida wa Benin Yabwiye Abaturage Ko Abashatse Kumuhirika Baruhiye Ubusa

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

You Might Also Like

Mu mahanga

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?