Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Rwanzuye Ko Rufite Ububasha Bwo Kuburanisha Rusesabagina
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Urukiko Rwanzuye Ko Rufite Ububasha Bwo Kuburanisha Rusesabagina

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 February 2021 10:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko Rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka – rwanzuye ko ibyo Paul Rusesabagina yavuze ko atagombye kuburanishwa n’u Rwanda kuko atari Umunyarwanda, nta shingiro bifite.

Mbere y’uko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi, Rusesabagina yagaragaje inzitizi z’uko urukiko rwaregewe rudafite ububasha bwo kumuburanisha. Yavuze ko ari Umubiligi, ndetse abamwunganira basaba ko urubanza rwe rwoherezwa mu rukiko rwa mbere rw’iremezo i Bruxelles, hafi y’aho atuye, ngo abe ari rwo rumuburanisha.

Rusesabagina yavuze ko n’igihe mu 2012 yakurikiranwagaho ibyaha byo gushinga umutwe w’ingabo utemewe, ubushinjacyaha bwoherereje u Bubiligi dosiye ye, busaba ko akurikiranwa.

Icyo gihe ngo byatewe n’uko atashoboraga koherezwa mu Rwanda, kubera ko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi kuva muri Nyakanga 2000.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Gusa ubwo umwanzuro w’urukiko watangazwaga kuri uyu wa Gatanu, umucamanza yavuze ko itegeko rigena ububasha bw’inkiko, riteganya ko urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi, rufite ububasha rwo kuburanisha ku rwego rwa mbere, umuntu wese – harimo n’abanyamahanga – bakurikiranyweho ko bakoreye mu ifasi y’u Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga cyangwa birenga imipaka y’ibihugu.

Mu byaha Rusesabagina aregwa harimo icy’iterabwoba cyakorewe mu bihugu bitandukanye, ariko amategeko agena ko iyo kimwe mu bikorwa bigize icyaha bikorewe hanze y’imipaka y’u Rwanda, cyitwa ko ari icyaha cyambuka imbibi, kikaburanishirizwa mu Rwanda.

Ibyo ngo ni nako bimeze mu Bubiligi, aho bisobanurwa ko icyaha cyose gikorewe ku butaka bw’u Bubiligi gihanwa hatitawe ku buremere bw’icyaha, ubwenegihugu bw’uwagikoze cyangwa uwagikorewe.

Umucamanza ati “urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul hatarebwe ubwenegihugu afite, bwaba ubw’ubunyarwanda cyangwa ubw’u Bubiligi, kubera ko bimwe mu bikorwa bigize icyaha cy’iterabwoba akekwaho birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN ufite ibirindiro mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda no gutera iterabwoba, byakorewe mu ifasi y’igihugu cy’u Rwanda.”

Muri uru rubanza Rusesabagina yari yunganiwe na Me Gatera Gashabana umaze igihe amwunganira. Haje no kwiyongeraho Me Rudakemwa Felix.

- Advertisement -

Rusesabagina yahise ajurira…

Umucamanza yanzuye ko iburanisha rihita rikomeza.

Me Gashabana yasabye umwanditsi w’urukiko kwandika neza ko Rusesabagina ahise ajuririra icyo cyemezo, ndetse ko hari indi nzitizi biteguye kugeza ku rukiko uyu munsi nyuma ya saa sita.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Angelique Habyarimana [ni Umushinjacyaha mukuru wungirije] bwasabye ko iburanisha rikomeza, kuko ibyangombwa byose byagejejwe ku rukiko kandi n’imbogamizi za Rusesabagina zateshejwe agaciro.

Urukiko rwemeje ko rudasubika urubanza, ruha umwanya Me Gashabana ngo avuge kuri uwo mwanzuro. Yavuze ko n’ubwo hari ibyemejwe, bahabwa umwanya uhagije wo gutegura imyanzuro yabo mu nyandiko, mu buryo burambuye.

Rusesabagina yafashwe ku wa 28 Kanama 2020. U Rwanda ruvuga ko yizanye mu gihugu azi ko agiye mu Burundi, nyuma yo gushukwa n’umupasiteri w’inshuti ye.

Madamu Angelique Habyarimana, Umushinjacyaha mukuru wungirije
Inteko iburanisha ubwo yasomaga umwanzuro ku mbogamizi za Rusesabagina
TAGGED:featuredRusesabaginaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urukiko Ruratangaza Umwanzuro ku Mbogamizi Rusesabagira Yaruhaye
Next Article Rayon Sports Yatangiye Kubarura Abafana Bayo
1 Comment
  • Tiziano says:
    26 February 2021 at 9:03 am

    Murakoze kuduha aya makuru

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ese Elon Musk Yavanywe Mu Nkoramutima Za Trump?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?