Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Museveni Yoherereje Ubutumwa Perezida W’u Burundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Museveni Yoherereje Ubutumwa Perezida W’u Burundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 January 2022 4:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame nawe aherutse kwakira intumwa za mugenzi we uyobora u Burundi
SHARE

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko Umukuru wa kiriya gihugu yakiriye Intumwa ya Perezida wa Uganda yitwa Vincent Frerrio Bamulangaki yari imuzaniye ubutumwa bwe[Museveni].

Ku  rukuta rwa Twitter ry’Ibiro By’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi handitseho ko buriya butumwa bwibanze k’ukongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Iby’ubu bufatanye biravugwa nyuma y’uko ubutegetsi bw’i Kampala bwigeze kwizeza ubw’i Gitega ko buzubaka umuhanda uzahuza ibihugu byombi, ukagera i Bujumbura n’i Gitega uciye muri Tanzania.

#Burundi A Gitega, le Chef de l'État SE Evariste #Ndayishimiye a reçu en audience M. Vincent Frerrio Bamulangaki, Envoyé spécial et porteur d'un Message du Président Ougandais, SE Yoweri Kaguta Museveni. Leurs échanges ont porté sur le renforcement de la coopération bilatérale. pic.twitter.com/5O5y6e3hxG

— Ntare Rushatsi House (@NtareHouse) January 12, 2022

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ikindi ni uko Uganda yijeje u Burundi ko izabufasha gutoza abasirikare babwo kugira ngo bazamura ubunyamwuga bwabo.

Umubano hagati y’intumwa ya Museveni na Perezida Ndayishimiye ubaye mu gihe hashize amasaha macye Perezida Ndayishimiye yoherereje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubutumwa.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Burundi, Ezéchiel Nibigira, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Byabaye ikimenyetso cyiyongereye ku bindi bishimangira intambwe iri guterwa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, icyo gihe byatangaje ko “bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi”.

- Advertisement -

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi gikomeye guhera ubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, ibintu rwakomeje guhakana.

Ni mu gihe narwo rushinja u Burundi gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano nka FDLR, FLN n’indi, igakoresha ubutaka bw’icyo gihugu mu kwinjiza abarwanyi n’inzira ibageze mu myitozo mu mashyamba ya RDC, cyangwa igihe bashaka kugaba ibitero ku Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi Albert Shingiro, mu kwezi gushize yavuze ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri mu nzira nziza.

Yavuze ko igisigaye ari uko bashyikirizwa(u Burundi) abantu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, bigateza imvururu zaguyemo abantu benshi.

Umwe mu bashakishwa cyane n’u Burundi bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ni General Godefroid Niyombare.

Ntabwo ahantu aherereye hazwi.

Mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Burundi, Albert Shingiro yagarutse ku mubano n’u Rwanda, avuga ko ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko umubano w’ibihugu byombi urimo kuzahuka.

Yagize ati “Igisigaye ni ukudushyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bari ku butaka bw’u Rwanda, naho ubundi izindi ntambwe zose zaratewe.”

Albert Shingiro mu kiganiro aherutse guha abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi akavuga ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda

Mu bimenyetso by’izahuka ry’umubano, u Rwanda ruheruka gushyikiriza u Burundi abarwanyi rwafashe bo mu mutwe wa RED Tabara, bari binjiye ku butaka bwarwo mu ishyamba rya Nyungwe.

Rwanashyikirije u Burundi abandi bantu bakoze ibyaha bitandukanye bagahungira mu Rwanda.

U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FLN bafashwe.

Ikindi kimenyetso gikomeye ni ubwo u Burundi bwizihiza isabukuru y’ubwigenge mri Nyakanga 2021, u Rwanda rwoherejeyo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Icyo gihe Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yavuze ko Abarundi benshi ari nk’igitangaza babonye, kandi bazi neza ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge.

Mu masengesho asoza umwaka ushize, Perezida Ndayishimiye yasengeye aka karere asabira umugisha ibihugu bikagize n’abayobozi babyo, asaba Imana ko umubano w’igihugu cye n’abaturanyi warushaho kuba mwiza mu mwaka mushya.

Yavuze isengesho rirerire asabira inzego zitandukanye, agera no ku bihugu by’abaturanyi ahereye kuri Tanzania, yagera ku Rwanda akarusabira umugisha n’abayobozi barwo.

Yakomeje ati “Ha umugisha igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo, bagendere mu gushaka kwawe, wohereze roho mutagatifu agumane nabo kugira ngo tugire abaturanyi beza. Hindura imitima mibi yose izenguruka muri aka karere kacu, Mana nzima.”

Hagati aho hari abayobozi mu nzego zikomeye za Uganda badashaka ko u Rwanda n’u Burundi bibana neza.

Umwe muri bo ni Major General Abel Kandiho uyobora Urwego, CMI, rumaze igihe ruhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda.

Mu ntangiriro za Kanama, 2021, Major General Abel Kandiho yagiye mu Burundi ahura na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Kandiho ubwo yahuraga na Ndayishimiye mu mwaka wa 2021

Icyo yari agamije kwari ugukoma mu nkokora umubano ‘ugenda uba’  mwiza hagati ya Kigali na Gitega.

Kugeza ubu Taarifa ntiramenya icyo intumwa ya Museveni yagejeje kuri Ndayishimiye ku byerekeye umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri kuzahuka ndetse n’umurongo Uganda yifuza ko u Burundi bwacamo.

 

TAGGED:BurundifeaturedKagameKandihoMuseveniNdayishimiyeRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibitaramo Byakomorewe
Next Article Amb Dr Diane Gashumba Ashima Uruhare Suwede Igira Mu Burezi Bw’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?