Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mushake Ubumenyi Akazi Kazizana-Inama Y’Uyobora Ishami Ry’Ubuvuzi Muri Kaminuza y’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mushake Ubumenyi Akazi Kazizana-Inama Y’Uyobora Ishami Ry’Ubuvuzi Muri Kaminuza y’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 February 2022 3:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr Madeleine Mukeshimana uyobora Ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda aherutse kugira inama abakobwa biga siyansi mu mashuri yisumbuye ko batagombye kwiga bahangayikishijwe no kuzabona akazi, ahubwo ngo bagombye kwiga bakamenya ibyo biga, akazi ‘kakazizana.’

Aherutse kubibwira abakobwa biga mu ishuri ryitwa Institut Sainte Famille Nyamasheke ubwo yari yabasuye ari kumwe n’abakozi bo muri Kaminuza nyafurika yigisha imibare na siyansi, African Institute of Mathematical Sciences, ishami ry’u Rwanda.

Ni mu rugendo abakozi bo muri kiriya kigo bafatanyije n’abafatanyabikorwa babo bari gukorera mu Turere 14 bashishikariza abakobwa gukomeza kwiga siyansi kuko nabo babishoboye.

Ubwo yabaganirizaga, Dr Mukeshimana yarababwiye ati: “ Nibyo koko kwiga siyansi ntibyoroshye. Muri urwo rugendo rutoroshye muzahura n’imbogamizi kandi ni ngombwa kuko kunyura mu nzira zigoye bikomeza uwazinyuzemo. Icyo nabasaba rero, mukomeze muzirikane ko ibyo basaza banyu bakora nawe mwabishobora. Ikindi kandi muzibukire imitekerereze yo kumva ko mwiga kugira ngo muzabone akazi. Mushake ubumenyi buhagije, akazi kazizana.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Umukobwa agomba kwiga siyansi nka musaza we

Uyu muhanga mu buvuzi avuga ko  Isi itegereje kuzareba niba ibyo bize barabyumvise koko.

Kuri we kwiga si umuhango ukorwa ukarangira, ahubwo ni igikorwa gisaba kugishyiraho umutima,  urangije kwiga akazereka abamuhaye akazi ko imyaka yamaze mu ishuri itabaye impfabusa.

Dr Madeleine Mukeshimana asanzwe ari Umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’URwanda ryigisha ubuganga akaba n’umunyamuryango b’Urugaga rw’abaganga n’ababyaza.

Ikiganiro yavugiyemo ibyo tumaze kuvuga haruguru yakivuze ubwo hizizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore n’umukobwa muri siyansi.

Ubuyobozi muri Kaminuza nyafurika yigisha imibare na siyansi bumaze igihe bwaratangije ubukangurambaga bugenewe abakobwa  kugira ngo bongere ubushake bwo kwiga imibare na siyansi.

- Advertisement -

Muri iki gihe ubuyobozi bw’iki kigo buri kuzenguruka mu bigo by’amashuri byigwamo n’abakobwa kugira ngo bakomeze kubashishikariza gukunda siyansi.

Buri gukorwa kandi mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wagenewe umukobwa n’umugore muri siyansi witwa International Day for Women and Girls in Sciences (IDWGS) ndetse n’umunsi mpuzamahanga wagenewe umugore, uyu wo ukazizihizwa taliki 08, Werurwe, 2022.

Kaminuza nyafurika yigisha imibare na siyansi yatangiye kuzirikana uruhare rw’umugore n’umugore n’umukobwa muri siyansi mu mwaka wa 2019.

Icyo gihe hari mu muhango wabereye mu Karere ka Rwamagana.

Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umugore n’umukobwa muri siyansi, Kaminuza nyafurika yigisha imibare ba siyansi iri gukorana n’abagore n’abakobwa barenga 80 bakazasura ibigo by’amashuri bigera kuri 200.

Muri rusange, abanyeshuri basaga ibihumbi 100 nibo bazagira uruhare mu kwizihiza uriya munsi hirya no niho mu Rwanda.

TAGGED:DrfeaturedKaminuzaMukeshimanaSiyansiUbuvuzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanzi Ruger Yahakanye Ibyo Kutumvikana N’Uwo Bazafatanya Gutaramira Abanyarwanda
Next Article Twitter Yavuyeho Umwanya Munini
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Misa Ya Mbere Ya Papa Leo XIV Yasomewe Ku Mva Ya Papa Francis

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?