Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mushikiwabo ati: “’Ndashaka Ko Igifaransa Gisubirana Umwanya Wacyo’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Mushikiwabo ati: “’Ndashaka Ko Igifaransa Gisubirana Umwanya Wacyo’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 March 2022 11:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga mukuru wa Francophonie Louise Mushikiwabo avuga ko muri Politiki ze zo guteza imbere Igifaransa, atagamije kukigira icya mbere cyangwa icya nyuma mu ndimi zikomeye ku isi, ahubwo ko aharanira ko gisubirana umwanya wacyo.

Hari mu kiganiro yaraye ahaye TV 5 Monde yavuze ko hari ubwiyongere bungana na 7% bw’abantu ku isi bakoresha Igifaransa.

Bavuye kuri miliyoni 300 bagera kuri miliyono 321 mu mwaka umwe.

Mushikiwabo yavuze ko intego ye ya mbere ari ugukora uko ashoboye kugira ngo abavuga Igifaransa biyongere ariko n’abasanzwe bakivuga ntibagite ngo bakibagirwe.

Ku rundi ruhande ariko, Louise Mushikiwabo avuga ko amakuru mabi afite ari uko mu bigo mpuzamahanga abakozi babyo badakoresha cyane Igifaransa.

Mu rwego rwo kugabanya iki kibazo, Mushikiwabo yabwiye TV 5 Monde ko yandikiye abaminisitiri bo mu bihugu 19 by’i Burayi biba muri  Francophonie ko bagombye gukora uko bashoboye kugira ngo Igifaransa ntigikomeze gutakara.

Ati: “ Njye nk’Umunyamabanga mukuru wa Francophonie ndemera ko , kandi buri wese arabibona, ibyinshi mu bihugu byacu bikoresha Icyongereza muri gahunda zabyo. Gusa inshingano yanjye ni ugukora k’uburyo Igifaransa kitazima, kidasubira inyuma ariko nanone kikabana n’izindi ndimi harimo n’indimi gakondo.”

Mushikiwabo avuga ko icyo agamije ari uko urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha Igifaransa rubaho rugikunda, rukivuga kandi rukabikora rubikunze.

Ntabwo arugira inama yo kwibagirwa indimi gakondo z’iwabo ariko arushishikariza kwiga no kuvuga Igifaransa kugira ngo rukomeze mu muco uranga abakivuga ariko nanone baguke bamenye n’izindi ndimi.

Ikiganiro Mushikiwabo yaraye atanze cyaje nyuma y’iminsi micye hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe Igifaransa wizihijwe ku isabukuru y’imyaka 50 Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa ushinzwe.

Amafoto: Mushikiwabo Yitabiriye Ibirori By’Isabukuru Ya Francophonie

TAGGED:featuredIcyongerezaIgifaransaMushikiwaboUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 133 Bose Bapfiriye Mu Ndege Yakoreye Impanuka Mu Bushinwa
Next Article U Rwanda Rwafashe Uganda Mu Mugongo Kubera Urupfu Rwa Perezida Wayo W’Inteko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?