Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mushikiwabo Ntashyigikiye Ko Ibihugu Byivanye Mu Muryango Ayoboye Bihanwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Mushikiwabo Ntashyigikiye Ko Ibihugu Byivanye Mu Muryango Ayoboye Bihanwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 March 2025 3:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa Louise Mushikiwabo yabwiye Televiziyo mpuzamahanga y’Abafaransa TV 5 Momdd ko atemera ko guhana ibihugu baherutse kwivana mu muryango ayoboye ari yo nzira nziza.

Yemera ko ibihano bigira akamaro gusa iyo hari icyo biri buhindure.

Burkina Faso, Niger na Mali nibyo biherutse gutangaza ko bitakiri abahyamuryango ba OIF , uyu ukaba umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bivuga Igifaransa muri iki gihe uyobowe n’Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo.

Mushikiwabo, agaruka ku byo guhana biriya bihugu, yabwiye TV 5 Monde ati: “Sinemeranya no kuba inzira yo guhana ari yo nziza. Ntabwo nshyigikiye ibihano keretse igihe gusa byaba bifite icyo bihindura.”

Yavuze ari ngombwa kwicarana na byo hakarebwa uko byakomorerwa nk’uko byagenze kuri Guinea Conakry.

Hari abavuga ko uriya muryango unkorera ‘mu kwaha’ k’Ubufaransa, bityo bimwe mu gihugu bwakolonije bikaba bitawiyumvamo.

Babishingira ku ngingo y’uko ibyabaye muri Burkina Faso, Mali na Niger (ibihugu byakoze ihuriro byise Alliance des États du Sahel) bisa na Coup d’Etat zabaye muri Gabon na Guinea Conakry ariko ntibyakirwe kimwe n’Ubufaransa bitewe n’inyungu bufite muri buri gihugu.

Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025 wizihije imyaka 55 umaze ubayeho kuko washinzwe kuri iyi tariki mu mwaka wa 1970.

TAGGED:featuredibihanoIbihuguIgifaransaMushikiwaboUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugaba Mukuru W’Ingabo Za Uganda Ari Mu Rwanda 
Next Article RIB Ikomeje Gusaba Abaturage Kwirinda Ingengabitekerezo Ya Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?