Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa Louise Mushikiwabo yahuye n’uwungirije Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Christophe Lutundula baganira ku mutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu.
Ibiganiro by’aba bayobozi byagarutse kandi ku mishinga igamije guteza imbere ikibaya cy’uruzi rwa Congo, impinduka zicyenewe kugira ngo Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa ukomeze gutera imbere ndetse n’aho imyiteguro y’imikino ihuza biriya bihugu igeze.
Louise Mushikiwabo na Christophe Lutundula bagiranye biriya biganiro hashize igihe gito mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo hongeye kwaduka ibitero bivugwa ko ari iby’Umutwe M23.
Abaturage benshi ubu bamaze kuva mu byabo bahunga imirwano yatangijwe n’inyeshyamba ku ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu bice bya Chanzu na Runyoni muri Rutshuru.
Bikekwa ko abagabye ibyo bitero ari umutwe wa M23.
Ibinyamakuru byo muri Repubilika ya Demukarasi ya Congo biherutse gutangaza ko abahunga benshi berekeza mu bice bya Bunagana hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda.
Abahoze bagize umutwe wa M23 bashinja Perezida Felix Tshisekedi ko atubahirije amasezerano ya Nairobi.
Ariya masezerano yagezweho ku bwa Joseph Kabila wamubanjirije akaba yari agamije guhagarika intambara uriya mutwe wari watangije.
Ariya masezerano yateganyaga ko abahoze muri uwo mutwe bahabwa imbabazi, imfungwa zikarekurwa n’impunzi zigatahuka.
Byateganywaga kandi ko ibyemeranyijwe byose bishyirwa mu bikorwa maze M23 igahagarika gukora nk’inyeshyamba ahubwo ikavamo umutwe wa Politiki wemewe.
Uyu mutwe uvuga ko nta kintu na kimwe cyubahirijwe, ahubwo ko ushobora gusubukura urugamba ndetse ugasatira umujyi wa Goma.
Ni umujyi n’ubundi M23 yigeze gufata mu mwaka wa 2012.
Kubyerekeranye n’ibiganiro hagati ya Mushikiwabo na Lutundula, nta kintu kiratangazwa kihariye kiratangazwa kubyo bemeranyijeho ku ngingo ya bariya barwanyi.