Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mushikiwabo Yamaganye Ubwicanyi Buherutse Kubera Muri Burkina Faso
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Mushikiwabo Yamaganye Ubwicanyi Buherutse Kubera Muri Burkina Faso

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 June 2021 11:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Madamu Louise Mushikiwabo yamaganye ubwicanyi buherutse gukorerwa abaturage ba Burkina Faso, avuga ko ari ubunyamaswa bukwiye kwamaganwa.

Guverinoma ya Burkina Faso niyo yaraye  itangaje ko abantu 132 biciwe mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu gace ka Solhan, mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Iki gitero cyagabwe ahagana saa munani z’igicuku. Ni cyo gihitanye abantu benshi muri icyo gihugu kuva mu 2015.

Perezida Roch Marc Christian Kaboré yahise atangaza amasaha 72 y’icyunamo, mu guha icyubahiro abishwe.

Uretse kwica abantu, abagabye kiriya gitero batwitse inzu zirimo n’isoko ryo muri kariya gace.

Madamu Louise Mushikiwabo yavuze ubuyobozi bw’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa wifatanyije n’abaturage ba Burkina Faso.

Ku rubuga rwa Twitter rwawo handitse ko ‘Mushikiwabo yababajwe’ na kiriya gitero kandi ko acyamaganye kuko ari igikorwa cy’ubunyamaswa cyahitanye ubuzima bw’abantu barenga 100.

Burkina Faso ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie, uyu muryango ukaba ufite icyicaro, i Paris mu Bufaransa.

Buriya bwicanyi bwabereye muri kariya gace
TAGGED:Burkina FasofeaturedMushikiwaboUbwicanyiUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Pasiteri Wo Muri Nigeria Uzwi Cyane Muri Afurika No Muri Amerika Yapfuye
Next Article Ikipe Y’U Rwanda Y’Abagore Muri Cricket Itangiye Itsinda Ayo Bahanganye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?