Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo yatumiwe mu nama y’Abakuru b’ibihugu biri mu Gace ka Sahel iri kubera i N’Djamena muri Tchad.
Ni nama igamije kurebera hamwe uko ibihugu bigize kariya karere byagira amahoro, arambye, uko byafatanya mu guhangana na COVID-19 nokureba uko amakimbirane ya Politiki yakumirwa.
Louise Mushikiwabo yayitumiwemo kugira agira ngo agire icyo ababwira kuri Politiki y’Umuryango ayoboye muri iki gihe zerekeye uburezi, iterambere ry’umwari n’umugore n’izindi.
Mushikiwabo yavuze ko Umuryango ayoboye ushyigikiye ibikorwa byo kugarura umutekano muri kariya gace.
Yagize ati: “ OIF ishyigikiye ibikorwa bya G5 Sahel bigamije kugarura umutekano n’amahoro muri kariya gace. Tuzakomeza gukorana namwe mu nzego zitandukanye.”
Avuga ko Umuryango ayoboye uzakomeza gukoranamo n’ibihugu bya G5 Sahel mu zindi nzego zirimo iterambere ry’abagore mu burezi, ubucuruzi n’ahandi.
Indi ngingo iri buganirweho muri iyi nama irebana n’uko habaho guhosha ko muri Tchad haba imvururu zitewe n’abantu batishimiye ko Perezida Idriss Deby Itno yongera kwiyamamaza.
Deby arashaka manda ya gatandatu. Yatangiye gutegeka Tchad mu mwaka wa 1990.
Hashize igihe gito ishyaka rya Perezida Idriss Deby Itno ryitwa Patriotic Salvation Movement ritangaje ko ari we uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Tchad ateganyijwe tariki 11, Mata, 2021.
Inama ya G5 Sahel yatangiye ku wa Mbere tariki 15, Gashyantare, 2021.
Iri guhuza abakuru b’ibihugu bya Tchad, Mali, Mauritanie, Niger, Burkina Faso na Senegal. Izitabirwa kandi na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.