Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mushikiwabo Yatanze Ikiganiro Mu Nama Ya G5 Sahel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Mushikiwabo Yatanze Ikiganiro Mu Nama Ya G5 Sahel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 February 2021 11:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo yatumiwe mu nama y’Abakuru b’ibihugu biri mu Gace ka Sahel iri kubera i N’Djamena muri Tchad.

Ni nama igamije kurebera hamwe uko ibihugu bigize kariya karere byagira amahoro, arambye,  uko byafatanya mu guhangana na COVID-19 nokureba uko amakimbirane ya Politiki yakumirwa.

Louise Mushikiwabo yayitumiwemo kugira agira ngo agire icyo ababwira kuri Politiki y’Umuryango ayoboye muri iki gihe zerekeye uburezi, iterambere ry’umwari n’umugore n’izindi.

Mushikiwabo yavuze ko Umuryango ayoboye ushyigikiye ibikorwa byo kugarura umutekano muri kariya gace.

Yagize ati: “ OIF ishyigikiye ibikorwa bya G5 Sahel bigamije kugarura umutekano n’amahoro muri kariya gace. Tuzakomeza gukorana namwe mu nzego zitandukanye.”

Avuga ko Umuryango ayoboye uzakomeza gukoranamo n’ibihugu bya G5 Sahel mu zindi nzego zirimo iterambere ry’abagore mu burezi, ubucuruzi n’ahandi.

Indi ngingo iri buganirweho muri iyi nama irebana n’uko habaho guhosha ko muri Tchad haba imvururu zitewe n’abantu batishimiye ko Perezida Idriss Deby Itno yongera kwiyamamaza.

Deby arashaka manda ya gatandatu. Yatangiye gutegeka Tchad mu mwaka wa 1990.

Hashize igihe gito ishyaka rya Perezida Idriss Deby Itno ryitwa Patriotic Salvation Movement ritangaje ko ari we uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Tchad ateganyijwe tariki 11, Mata, 2021.

Inama ya G5 Sahel yatangiye ku wa Mbere tariki 15, Gashyantare, 2021.

Iri guhuza abakuru b’ibihugu bya Tchad, Mali, Mauritanie, Niger, Burkina Faso na Senegal. Izitabirwa kandi na Perezida w’u Bufaransa,  Emmanuel Macron.

TAGGED:DebyfeaturedMacronMushikiwaboPolitikiSahelTchad
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Umuryango Wa APR FC Wasezeye Kuri Gen Musemakweli
Next Article Akanama Nkemurampaka Ka MissRwanda 2021 Nta Mugabo Urimo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?