Mu Rwanda
Muzanshakire Itegeko Rivuga Ko Ufite Ubumuga Adafungwa- CP Kabera

Mu mudugudu wa Rwamikungu, Akagari ka Nyamikoni, Umurenge wa Kanzenze mu KArere ka Rubavu hari umugabo ufite ubumuga bwo kutabona witwa Dieudonné Munyanshoza uherutse gufungwa na Polisi isanze iwe hari kanyanga. Amakuru avuga ko kera uriya mugabo witwa Munyanshoza yahoze abona neza aza guhuma kubera kanyanga.
Hari ikinyamakuru cyanditse ko Polisi yafashe uriya mugabo nyuma y’uko ije iwe igambiriye gufata umugore we witwa Mutuyimana Vestine ikamubura.
Cyanditse ko Mutuyimana yatorotse, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru akaba atari yabonetse ngo afatwe.
Tariki 30, Ukuboza, 2020 nibwo uriya mugabo yafashwe nyuma y’uko inzego z’umutekano zimenyeshejwe ko iwe hakorerwa kanyanga.
Dieudonné Munyanshoza(yitiranwa n’umuhanzi Munyanshoza) ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana umunani.
Afite ubumuga bwo kutabona , bikaba bivugwa ko yabutewe no kunywa kanyanga nyinshi.
Polisi ivuga ko gufunga umuntu ufite ubumuga bitabujijwe mu mategeko…
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko uriya mugabo yafunzwe akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge[kanyanga].
CP Kabera avuga ko mu bitabo by’amategeko ahana mu Rwanda nta hantu havuga ko gufunga umuntu ufite ubumuga[harimo n’ubwo kutabona] bibujijwe.
Yasabye uwaba uzi aho iryo tegeko ribibuza riherereye ko yaherekana, hakamenyekana.
Commissioner Kabera avuga ko Polisi yafashe uriya mugabo kubera ko imukurikiranyeho gucuruza ibiyobyabwenge, ko itabikoze ishingiye ku ngingo y’uko afite ubumuga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko uriya mugabo azashyikirizwa ubugenzacyaha bugakora akazi kabwo.
Methanol iba muri Kanyanga ni uburozi bubi…
Niba koko kwa Munyanshoza bakora kanyanga bivuze ko bakora ‘ikiyobyabwenge gikomeye.’ Kanyanga idafunguye iba irimo ikinyabutabire gikomeye kitwa Methanol.
Methanol ni ikinyabubire kitagira ibara, gishobora guhuhwa n’umuyaga( evaporation) kandi cyaka iyo bakirasiyeho umwambi w’ikibiriti.
Ubukana bwa Methanol ni bwinshi k’uburyo niyo yaba ingana na mililitiro 10 iba ihagije kugira ngo itume runaka wayinyoye ahuma.
Ahuma kubera ko kiriya kinyabutabire cyangiza uturandaryi nyabwonko dukorana n’amaso tugatuma umuntu atabona, utwo turandaryi batwita optic nerve mu Cyongereza.
Mililitiro 30 za methanol zo zirica.
Ikibazo ni uko iki kiyobyabwenge gisa neza n’ikindi kitwa Ethanol.
N’ubwo abahanga muri byo bashobora kubitandukanya, ariko kumenya aho bitandukaniye si ibya buri wese.
-
Imyidagaduro2 days ago
Kimenyi Yves Yambitse Impeta Miss Muyango
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
Nyamagabe: Umupfakazi Wa Jenoside Yishwe Akaswe Ijosi
-
Mu mahanga16 hours ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Politiki3 days ago
Umugore Wa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe Muri RDC Yavuze Ko Yagambaniwe
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda1 day ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Politiki1 day ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Ubukungu2 days ago
Ibyo Perezida Kagame Yiyemeje Ubwo Yinjiraga Muri Giants Club