Ambasaderi Prof. Charles Murigande usanzwe ari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, iyi ikaba gahunda itegura igitaramo mpuzamatorero, avuga ko ubwo kizaba cyabaye, buzaba ari uburyo bwo kongera gushimira Imana igejeje u Rwanda aheza ruri.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu gitegura iki kitaramo yavuze ko tariki 29 na tariki 30, Kanama, 2025 izaba iminsi yo guhuza amashimwe agenewe Imana ngo ibone ko Abanyarwanda bazirikana kandi bashima ibyiza yabagejejeho.
Hari n’abagize Komite yabiteguye, Murigande yagize ati:“ Rwanda Shima Imana ni igihe cyo kuzirikana, kunga ubumwe no guhimbaza Imana nk’ igihugu. Ni igihe cyo guhuriza hamwe twese nk’Abanyarwanda tubwira Imana ishobora byose tuti “Shimwa” kubyo wakoreye u Rwanda”.
Avuga ko buzaba uburyo bwo kuyishimira ko yayoboye abayobozi barwo mu bwitange bwabo mu kurinda igihugu no kuzahura ubukungu bwacyo.
Ati: “Reka buri Munyarwanda afate iki gihe yibuke ko icyo turi cyose n’ ibyo tumaze kugeraho byose ari ku bw’ubuntu bw’Imana”.
Rwanda Shima Imana ni igikorwa ngarukamwaka cyo gushima Imana k’ urwego rw’ igihugu kubera aho kimaze kugera mu iterambere.
Abategura iki gikorwa bavuga kwizihiza Rwanda Shima Imana mu mwaka wa 2025, bizibanda ku gushima Imana ku bw’ ikiganza cyayo ku mahoro, umutekano n’ impinduka mu mibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu.
Ni igikorwa gihuza amadini ya Gikirisitu hafi ya yose akorera mu Rwanda.
Amatorero n’amadini yifatanya mu masengesho, kuramya, guhimbaza Imana n’ ubuhamya, hazirikanwa intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu kubaka ubumwe bw’igihugu, amahoro, umutekano ndetse n’ impinduka mu mibereho myiza n’Iterambere ry’ ubukungu byimakajwe n’ubuyobozi bwiza.
Komite itegura iki gikorwa irahamagarira amatorero yose n’amadini yose, imiryango, n’abantu ku giti cyabo mu gihugu hose, kugira uruhare rugaragara no gushishikariza abandi kwifatanya mu kwizihiza igikorwa cyo gushima Imana ku rwego rw’igihugu.