Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mwarimu W’Imibare Mu Rwanda Arayikunda Ariko Akwiye Kongererwa Uburyo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mwarimu W’Imibare Mu Rwanda Arayikunda Ariko Akwiye Kongererwa Uburyo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 November 2021 6:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda zifatanyije n’Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho, Airtel- Rwanda na Kaminuza Nyafurika yigisha imibare( Ishami ry’u Rwanda) zatangije uburyo bwo gushimira mwarimu kubera uruhare yagize n’ubu akigira mu iterambere rya muntu.

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Nyafurika yigisha Imibare na sciences yitwa African Institute of Mathematical Sciences, AIMS, witwa Lydie Hakizimana yabwiye umunyamakuru wa Taarifa wari umubajije uko abona urwego rw’ubumenyi bw’imibare mu barimu ruhagaze mu Rwanda, ko asanga abarimu bayo bayikunda kandi bayigisha ariko bakeneye kubyongererwamo ubumenyi .

Madamu Hakizimana yavuze ko mu byo bateganya kuzakora mu gihe kiri imbere harimo no kumenyereza abarimu uko bashobora kwigisha abana bakoresheje imikino, ikoranabuhanga n’ubundi buryo bugezweho.

Lydie Hakizimana umuyobozi mukuru wa AIMS

Hakizimana yavuze ko gufasha mwarimu kongera ubumenyi bwe mu kwigisha ari imwe mu ntego ziriya Kaminuza kandi ngo barabitangiye.

Yasabye buri wese kwibuka akamaro ka mwarimu.

Yavuze: “Uramutse ufashe akanya ugatekereza neza urasanga hari umwarimu wagufashije akagukorera igikorwa cy’ubutwari cyatumye uba uwo uri we uyu munsi. Muri ubu bukangurambaga buzatuma buri Munyarwanda yibuka ibikorwa by’ubutwari abarimu bagiye bakora mu mibereho yacu kandi bo ubwabo bakore ibikorwa bigaragaza ugushimira.”

Mu rwego rwo gukomeza muri uwo mujyo, iriya Kaminuza yiyemeje gufatanya n’Ikigo gicuruza serivisi z’ikoranabuhanga kitwa Airtel- Rwanda kugira ngo kizatange serivisi z’ikoranabuhanga n’ubundi buryo gifite hagamijwe gufasha mwarimu kurushaho kubyaza umusaruro ubumenyi afite mu by’imibare.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Emmanuel Hamez yavuze ko nawe yize imibare kandi ngo gukorana na AIMS  hagamijwe kongerera abarimu ubumenyi mu minbare ni ikintu Airtel Rwanda izakora ibyishimiye.

Emmanuel Hamez yabwiye abari baje kwitabira itangizwa rya gahunda yo kujya hirya no hino gufasha abarimu kwishimira umusanzu wabo ko Ikigo ayoboye kizafasha abarimu kubona murandasi yihuta yo gukoresha ubushakashatsi.

Ati: “ Muri Airtel-Rwanda twishimira kuzakorana na AIMS n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo duteze imbere mwarimu haba mu kumuha murandasi ihendutse ariko yihuta ndetse no kumugezaho bimwe mu bikoresho bikenera murandasi ngo bimufashe gukora akazi neza.”

Kugeza ubu Airtel-Rwanda nicyo kigo gitanga serivisi z’itumanaho zikoresha murandasi yihuta kurusha izindi mu Rwanda.

Uretse na murandasi, Airtel- Rwanda itanga na serivisi zo guhererekanya no kwakira amafaranga nta kiguzi kandi aho ari ho hose mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Emmanuel Hamez

Tugarutse ku  bufatanye hagati ya Kaminuza AIMS na Airtel- Rwanda twababwira ko buriya bufatanye babwise National Teacher Appreciation  Campaign.

Buzakorwa binyuze mu gusanga abarimu aho baherereye  haba mu Mujyi no mu Cyaro hagamijwe kubashimira uruhare rwabo mu iterambere ry’umwana n’igihugu muri rusange.

AIMS yiyemeje kuzamura urwego rw’ubumenyi bw’abarimu b’imibare, ubugenga n’ubundi bumenyi

Buzakorerwa mu Turere 14 ariko gahunda ihari ni uko mu myaka iri imbere bizaguka bikagera n’ahandi.

Umuhango wo guhemba umwarimu wahize abandi uzaba tariki 05, Ukuboza, 2021.4

Mu gutangiza inama yaganiriwemo ibya buriya bukangurambaga, abari aho basabwe gufata amasogonda runaka bazirikana akamaro ka mwarimu.

Abayobozi ku nzego zari zitabiriye kiriya kiganiro bafashe ifoto y’urwibutso
TAGGED:AirtelfeaturedImibareKaminuzaMwarimu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi w’Ubugenzacyaha Muri Kenya Ari Mu Mazi Abira
Next Article Impamvu Gukingira COVID-19 Byimuriwe Muri Za Gare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?