Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nasabye Abanyamerika Kujya Baduha Amahoro Ku Munsi Wo Kwibuka- Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nasabye Abanyamerika Kujya Baduha Amahoro Ku Munsi Wo Kwibuka- Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 April 2024 12:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2015 hari ibaruwa yandikiye ubutegetsi bw’Amerika abusaba ko indi minsi y’umwaka bwazajya buvuga ibyo u Rwanda rudakora neza ariko ku italiki 07, Mata, buri kwezi bagaha abanyarwanda agahenge ahubwo bakifatanya nabo mu kwibuka, ariko nabyo bakabikora ku bushake.

Yasubiza ikibazo cy’icyo avuga ko nyito Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken yavuze mu butumwa yatanze kuri uyu wa 07, Mata, 2024 ubwo yavugaga ko Amerika yifatanyije n’ababuze ababo barimo Abatwa , Abahutu n’Abatutsi.

Ni imvugo yamaganywe na  benshi kubera ko ihabanye n’inyito Umuryango w’Abibumbye wemeye y’uko ari Jenoside yakotwe Abatutsi mu Rwanda atari ikindi icyo ari cyo cyose.

Kagame yasubije ati: “ Nasabye ko bandikira Amerika ubutumwa bw’uko idufashije yaduha agahenge kuri uyu munsi wo kwibuka buri taliki 07, Mata mu gihe twibuka abacu, wenda indi minsi bakaba batuvugaho ibyo bashaka, bumva ko tudakora neza”.

Yavuze ko ubwo iyo baruwa yandikwaga hari mu mwaka wa 2015.

Icyo gihe ngo Amerika yari yasohoye ubutumwa burimo kwifatanya n’Abanyarwanda ubwo bibukaga ku nshuro ya 21 ariko ubwo butumwa bukaba bwari burimo n’ibyo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko icyo gihe Isi yose yoherereje u Rwanda ubutumwa bwo kwifatanya narwo mu kwibuka ariko ubwa Amerika buza bufite n’ibyo bika.

Kuri Perezida Kagame, ikibazo ni uko iki kibazo kigarutse ubwo Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 30.

Yumvaga ko ubwo butumwa bwo mu ibaruwa u Rwanda rwandikiye Amerika bwumvikanye neza.

Ubutumwa Blinken yatambukije:

The United States stands with the people of Rwanda during Kwibuka 30 in remembering the victims of genocide. We mourn the many thousands of Tutsis, Hutus, Twas, and others whose lives were lost during 100 days of unspeakable violence.

— Secretary Antony Blinken (@SecBlinken) April 7, 2024

TAGGED:AmerikafeaturedKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Agiye Guha Itangazamakuru Ikiganiro
Next Article Kagame Yavuze Icyatumaga Adakunda Guseka Mu Myaka Ya 2000
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?