Ubwo yagezaga ikiganiro gikubiyemo igenamigambi ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 n’uko izakoreshwa, Minisitiri Yussuf Murangwa yavuze kubaka umuhanga Kigali-Muhanga utagikozwe kuko hari ibitaranoga mu ngengo y’imari yawugenewe.
Yabivuze nyuma yo kubibazwa n’Abadepite nyuma yo kumva ko ntawo yakomojeho mu mihanda yari amaze kuvuga ko izubakwa ku mafaranga y’iriya ngengo y’imari.
Kubera ko inyigo yawo igitunganywa niyo mpamvu utazubakwa muri iki gihe nk’uko Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yabitangarije Inteko.
Yabasezeranyije ko abahanga bari gukora uko bashoboye ngo irangire vuba bityo akemeza ko ninoga izatangazwa.
Ubwo watangazwaga, byavugwaga ko igice cyawo cya mbere kizakorwa kikava i Kigali kikagera ahitwa Bishenyi muri Kamonyi.
Hagombaga gukurikiraho ikindi gice kiva aho Bishenyi kikagera i Muhanga mu Mujyi.
Igice uyu muhanda uherereyemo ni cyo bivugwa ko gikoreshwa n’ibinyabiziga byinshi mu Rwanda, hagakurikiraho umuhanda ugana mu Burasirazuba, igice cya Nyagatare.
Mu gusobanura iby’isubikwa ryawo, Minisitiri Murangwa yagize ati: Umuhanda Kigali-Muhanga nturimo kuboneka muri iyi ngengo y’imari kuko inyigo dufatanyije n’abazawukora itararangira. Ariko na wo uri mu mihanda minini yo ku rwego rw’Igihugu duteganya gukora kandi vuba. Inyigo nirangira tuzabagezaho uko uzakorwa”.

Usibye umuhanda Kigali-Muhanga utari mu izakorwa umwaka utaha w’ingengo y’imari, hari n’Abadepite babajije impamvu Umujyi wa Kigali utagifatanya n’abaturage kubaka imihanda ihuza utugari n’Imidugudu mu Mujyi.
Minisitiri w’Imari n’Iganamigambi yasubije ko bitagikorwa kubera ikibazo cy’ubushobozi bw’Umujyi wa Kigali, kuko abaturage bakusanyaga 30% by’amafaranga akenewe ariko Umujyi wa Kigali ntubonere ku gihe 70% by’andi mafaranga bityo igenamigambi rikadindira.
Imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026, hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2025/2026-2027/2028, iteganya ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’Imari ya 2025/26 ari Miliyari 7,032.5Frw ni ukuvuga inyongera irenga Miliyari 1000 ugereranyije n’uko yanganaga mu ngengo y’imari y’umwaka ushize.
Inyigo y’umuhanda Kigali-Muhanga yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2023.