Nathan TV: Shene Yihariye Canal + Rwanda Yageneye Abana Ngo Bigireho

Ikigo cy’Abafaransa gicuruza serivisi z’amashusho kitwa Canal + Rwanda cyatangije shene ya Televiziyo kise Nathan TV igenewe abana. Izabafasha kumenya byimbitse ibyo mwarimu yabigishije.

Mu mizo ya mbere abana baratangira biga Imibare n’Igifaransa.

Ishuri rizajya ritangirwamo ariya masomo riri muri Côte d’Ivoire.

Rigizwe n’abanyeshuri icyenda bigishwa n’abarimu barindwi baturutse hirya no hino muri Afurika.

- Advertisement -

Bivuze ko amasomo azajya atangirwa muri kiriya gihugu ariko akerekanwa hirya no hino ku isi mu bihugu Canal + Rwanda itangiramo serivisi.

Ibiganiro bya Nathan TV  bitegurwa n’Ikigo kitwa Nathan publication ku bufatanye na Canal+ Rwanda.

Ibiganiro bya Nathan TV bimaze imyaka 130 bitambuka kandi byafashije abana benshi mu masomo yabo.

Umuyobozi mukuru wa Canal + Rwanda , Madamu Sophie TCHATCHOUA avuga ko batekereje kuzana Nathan TV nyuma yo kubona ko babisabwa n’abantu benshi basanzwe bakoresha Canal +Rwanda.

Ngo buriya busabe bwarushijeho kuba bwinshi mu bihe bya Guma mu Rugo kuko icyo gihe amasomo yatangwaga kandi agakurikiranwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati: “Intego yacu ni ugufasha abana kurushaho gusobanukirwa n’ibyo biga binyuze mu kubereka mu buryo bw’amashusho uko ibintu runaka bikorana. Bizatuma barushaho kubyumva.”

Abana bagenewe ariya masomo bafite hagati y’imyaka irindwi n’imyaka 12 y’amavuko.

Madamu TCHATCHOUA yemeza ko birinze ko hagira amatangazo yamamaza atambuka mu gihe abana bari kwiga.

Babyirinze mu rwego rwo kwanga ko hagira ikibarangaza.

Abakozi ba Canal + bari kumwe n’umuyobozi wayo mu Rwanda Madamu Sophie TCHATCHOUA. Photo@The New Times

Ku rundi ruhande ariko, abo muri Canal + Rwanda bavuga ko intego yabo atari ukwerekana ko ishuri ryataye agaciro ahubwo ko bagamije kunganira abarimu igihe abana batashye.

Ni ubwunganizi bwo gufasha abana kudata umwanya ku zindi televiziyo bareba amashusho ashobora kwangiza ibitekerezo byabo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri kitwa École Francophone Antoine de Saint-Exupéry witwa Philippe Durand-Masse yashimye kiriya gikorwa, avuga ko ababyeyi muri rusange ari bo bazerekana niba iriya gahunda ari ingirakamaro koko.

Martine Umubyeyi uyobora Ishuri  La Colombière  nawe yashimye kiriya gikorwa, kuko kizafasha abana gusubira mu byo bize bageze iwabo.

Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda buvuga ko hari  gahunda yo kuzongera Icyongereza mu ndimi zitangwamo amasomo ya Nathan TV.

Uretse imibare, ubuyobozi bwa Canal + buteganya no kuzongeramo amasomo y’ubundi bumenyi( sciences), bikazakorwa hashingiwe ku byo abakiliya bifuza.

Abakoresha Canal + Rwanda bashobora kubona shene ya Nathan TV binyuze ku ifatabuguzi ryiswe Ikaze, Zamuka, Zamuka na Siporo ndetse na Ubuki,

Mu minsi iri imbere hari undi muryango uzafatanya na Canal + witwa ‘Organisation A Bato’ mu kwishyurira amafaranga y’ishuri abana 20 bo mu miryango itishoboye ndetse bakanahabwa ibikoresho by’ishuri.

Hari n’indi gahunda yo gufasha amashuri ane arimo iryo muri Kimironko, iry’i Huye, i Rusizi n’i Rubavu kwiteza imbere.

Muri buri shuri hazashyirwa televiziyo yo gufasha abana gukurikirana amasomo yo kuri Nathan TV.

Tariki 29, Nzeri, 2021 mu rwego rwo gukomeza  guha ibyiza abakiliya ba Canal + Rwanda ubuyobozi bw’iki kigo bwatangije amashene mashya agiye kwiyongera kuyari asanzwe mu Rwanda.

Ni gahunda yatangiranye n’Ukwakira, 2021.

Aya mashene mashya yagaragajwe ku mugaragaro n’umuyobozi mukuru wa Canal+ Sophie TCHATCHOUA watangaje ko ayo mashene arimo CANAL+ PREMIERE, CANAL+ POP ndetse na shene nshya y’abana NATHAN TV.

Sophie Tchatchoua yabwiye abanyamakuru ko ariya  mashene yashyizweho kugira ngo abafatabuguzi ba Canal+ Rwanda bakomeze kuryoherwa na porogaramu zitandukanye ku mashene bwite ya Canal+ Rwanda.

 

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine (wa kabiri ibumoso) yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni hamwe na Sophie Tchatchoua uyobora Canal Plus Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version