NBA Africa, Minisiteri Y’Uburezi Bateganya Kwinjiza Basket Mu Mashuri

Minisiteri y’uburezi k’ubufatanye na NBA Academy Africa bari  mu biganiro byo gushyira mu bikorwa gahunda y’amasomo ya Basketball n’imyigire yawo  mu mashuri y’u Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Victor Williams, umuyobozi mukuru wa NBA Africa yatangaje ko ariya masezerano azazanyra urwego umukino wa Basketball uri ho mu Rwanda.

Ati: ‘Ntekereza ko kimwe mu bintu bifatika twakoze ari uko twafatanije n’u Rwanda mu kuvugurura ibibuga by’imikino’.

Avuga ko ibikorwa byo kubaka biriya bikorwa remezo, byangiriye muri Lycée de Kigali ahubatswe ibibuga by’uyu mukino.

Victor Williams yagize ati : ‘ Abantu bazajya bava mu mashuri n’abaturage basanzwe bakina Basketball bazajya baza kwiga uriya mukino bigishwe  basket n’abatoza bayo. Hanyuma tuzakomeza gukorana na Minisiteri y’uburezi na Minisiteri ya siporo mu bijyanye no kubona basketball yinjira muri gahunda y’amashuri mu gihugu’.

Biteganijwe ko iyi ntambwe izatuma n’abakora mu yindi mikino bahagurukira kuyiteza imbere.

NBA Academy Africa ikorera mu bihugu 15 byo ku mugabane harimo Afurika y’Epfo, Nigeria, Tanzaniya, Kenya, Misiri, Senegal n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version