Muhanga: Abanyeshuri Barira Ku Masahane Asa Nabi, Umwanda Mu Gikoni

Hari ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Muhanga bivugwamo  umwanda mwinshi haba ku masahane abana bariraho ndetse no kubakora mu gikoni. Si mu mashuri yose, ariko aho ubugenzuzi  bwabisanze, bwasanze bikabije.

Iby’uyu mwanda uterwa n’imiyoborere mibi, byatangarijwe mu nama yaguye y’uburezi yaraye ibereye muri kariya karere.

Yari iyobowe  n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga  Jacqueline Kayitare ndetse n’umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Gilbert Mugisha.

Ku ikubitiro, Mugisha yeretse abari aho imbonerahamwe y’uko basanze ibintu byifashe.

Aho basanze umwanda ukabije cyane[n’ubwo n’ahandi atari shyashya] ni  mu Ishuri ribanza rya Bulinga, riherereye mu Kagari ka Nyagasozi, Umurenge wa Mushishiro.

Basanze ibikoresho abana bariraho byanduye ‘cyane’ kandi basanga umwanda ‘ukabije’ mu cyumba abarimu bateguriramo amasomo.

Mugabo yavuze ko  umwanda uri kuri uru rwego wagaragaye no mu Ishuri ribanza rya Ngarama riri mu Murenge wa Kabacuzi.

Uyu muyobozi yavuze ko bibabaje kubona umuntu ushinzwe gutegura amafunguro y’abanyeshuri adaheruka amazi n’isabune k’uburyo umwanda umuriho ugaragara guhera ku gatsinsino kugera ku kananwa.

Ati “Umukozi ushinzwe gutegurira abanyeshuri amafunguro twasanze afite umwanda kuva ku birenge ukageza ku mutwe, n’aho atekera hasa nabi”.

Ibindi bibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bwabonye mu igenzura bwari bumazemo iminsi, ni uko hari abana bata amasomo bakajya kurema isoko.

Hiyongeraho n’abayobozi b’ibigo bimwe bakoresha umutungo wabyo nk’uwabo bwite.

Ku mijyanye n’imirire, hari aho basanze abanyeshuri bagaburirwa akawunga mu minsi irindwi igize Icyumweru nta kindi bavangiwemo!

Gilbert Mugabo avuga ko bibabaje kubona abana bahorera indyo imwe nk’aho ababyeyi nta mafaranga batanga ngo ikigo kigurire abana ibindi biribwa.

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Bulinga Ndagijimana Jean de Dieu umwe mu bo iyi nama yagarutseho yabwiye UMUSEKE ko ibyo babanenze ari ukuri, ariko  ko amasahane abana bariraho ashaje ari ayo bazaniwe n’ababyeyi babo.

Yavuze ko kuba byanenzwe, bagiye kubikosora.

Avuga ko umwanda ubugenzuzi buvuga ko bwasanze mu cyumba abarimu bateguriramo amasomo, ari imbaho ‘zabaye ziharambitswe’ kuko nta handi zari bujye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye  abanenzwe ko badakwiye kubifata nabi.

Kuri we, kunengwa ni uguhabwa umwanya wo kwikubita agashyi, ukikosora.

Ati “Ntabwo dukwiriye gutinda ku bibazo ahubwo ibi bigomba kuduha imbaraga zo gufata ingamba zuko ireme ry’uburezi rirushaho kugenda neza”.

Icyakora Meya Kayitare yabwiye abari muri iriya nama ko itigeze icukumbuye byimbitse ku bijyanye n’amasomo ndetse n’uko abanyeshuri batsinze mu bihembwe bitandukanye.

Yabwiye abarebwa n’uburezi ko ikibazo gikomeye mu byo babonye byose, ari imiyoborere mibi ya bamwe mu bashinzwe uburezi mu nzego z’ibanze.

Avuga ko iyo umuyobozi w’ikigo yitwaye nabi, bigira ingaruka ku mwana uhiga, ku muryango we no ku gihugu.

Ku rundi ruhande, abarimu batsindishije neza bashimiwe umusaruro batanze, basabwa kudatezuka ku murava bafite.

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ivuga ko umwaka ushize wa 2022 abana 511 bataye ishuri.

Meya wa Muhanga Jacqueline  Kayitare avuga ko uyu mwaka wa 2023  umubare w’abari baritaye wagabanutse uba abana 179 gusa.

Aha ariko agomba kuzirikana ko umwaka utaragera rwagati muri wo.

Mugisha Gilbert avuga ibyo basanze mu igenzura bakoze
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version