Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ndabasaba Kuva Hano Mwahinduye Imitekerereze- IGP Munyuza Abwira Ba Ofisiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ndabasaba Kuva Hano Mwahinduye Imitekerereze- IGP Munyuza Abwira Ba Ofisiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 November 2022 9:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police, Dany Munyuza yabwiye aba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda ko  bagomba kuva i Gishari barahinduye imyumvire.

Ni imyumvire avuga ko igomba guhinduka, bakagira imiterereze myiza irimo gukora akazi kabo kinyamwuga, gukunda igihugu no kumvira.

Ati: “Ndabasaba kuva hano mwahinduye imitekerereze. Mujye mugira imitekerereze myiza, mukore akazi neza uko mwakigishijwe mubyongereho gukunda igihugu no gukora kinyamwuga kandi mukurikize amabwiriza y’ubuyobozi bitari mu magambo gusa ahubwo mubishyire mu bikorwa.”

Yabasabye kuzaganiriza abo bazaba bakorana, bakabagezaho  ibyo bungukiye mu mahugurwa, kandi nabo bagahora bihugura.

IGP Munyuza yabibukije akamaro ko kugira ikinyabupfura mu byo bakora, bakirinda ubusinzi na ruswa n’ubusambanyi kuko bibagiraho ingaruka bikazigira no ku kamaro bari kuzagirira igihugu muri rusange.,

Abapolisi bato barangije amahugurwa i Gishari mu Karere ka Rwamagana

Yabanabashimiye ubwitange bagaragaje mu mahugurwa abibutsa ko bagomba guhora bazirikana kuzuza inshingano zabo nka ba suzofisiye birinda ibishuko byo hanze bishobora gutuma batazubahiriza uko bikwiye.

Umuyobozi w’ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS), Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buhora  bushyigikiye  ikigo abereye umuyobozi mu rwego rwo gutuma habaho imigendekere myiza y’amahugurwa.

CP Niyonshuti yashimiye n’abarimu basanzwe bigisha muri kiriya kigo kandi abwira abarangije amasomo ko yizeye ko bazakoresha neza ibyo bahigiye.

Abapolisi 239 n’abacungagereza umunani bo ku rwego rwa ba suzofisiye (Non Commissioner Officers) nibo  barangije amahugurwa yasojwe kuri uyu wa Kabiri Taliki 29, Ugushyingo, 2022.

Ni amahugurwa y’icyiciro cya 13 atangwa mu gihe cy’amezi ane.

Atangirwamo amasomo atandukanye agizwe n’imyitozo ngororangingo, akarasisi, gukoresha intwaro no kurasa, gusoma ikarita, kugarura umutekano n’ituze rusange, amasomo y’ubuyobozi, ubumenyi bwo gusesengura amakuru, imiterere n’inshingano za sitasiyo za Polisi, imyitwarire y’abapolisi n’andi masomo atandukanye.

TAGGED:AbapolisifeaturedIgihuguMunyuzaRwandaUbusinziUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kanye Yategetswe Guha Kim Kardashian Indezo Ya $200,000 Buri Kwezi
Next Article Abatavuga Rumwe Na Leta Ya Iran Bishimiye Ko Ikipe Yayo Yatsinzwe N’Amerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ingingo Z’Ingutu Zitegereje Trump Mu Kumvikanisha Hamas Na Israel 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?