Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ndayishimiye Yavuze Ko Ntabyo Kumuhirika Ku Butegetsi Biri Mu Gihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ndayishimiye Yavuze Ko Ntabyo Kumuhirika Ku Butegetsi Biri Mu Gihugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 September 2023 11:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Evariste Ndayishimiye
SHARE

Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yabwiye amahanga ko iby’uko hari abashatse kumuhirika ku butegetsi ubwo yari yitabiriye  inama ya G77  +China ndetse n’ubwo yari  ari i NewYork mu Nteko rusange ya UN ari ibihuha.

Avuga ko ibyo bihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bishyushya imitwe y’abantu ariko ngo nta shingiro byari bifite.

Taliki 10, Nzeri, 2023 mu Burundi hanuganuzwe ihirikwa ku butegetsi rya Perezida Ndayishimiya ariko nta makuru yatangajwe n’urwego rwigenga asobanura inkomoko y’icyo gihuha.

Icyakora Perezida Ndayishimiye avuga ko icyo gihuha cyazanywe n’abahora bashaka ‘kwanduza isura y’Uburundi.’

Avuga ko ari abakora biriya babiterwa n’ishyari ry’uko Uburundi bwongeye kugira ijambo mu ruhando rw’amahanga.

Ati: “Abo rero nibo uzasanga bavuga bati none tugire dute? Nitujya  kubeshya mu mahanga  ibyo duhora tubeshya naho arabibeshyuza, reka basi duce ikiguba mu  Barundi, bagire umutima uhagaze.”

Akomoza kuri za coups zabanje, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Kera twanyuze muri ibyo ariko ubu dufite imitima iri hamwe, uraryama uziko ubyuka ukujya mu bikorwa  byawe, ariko abanebwe ni babandi, amagambo arusha ibikorwa, bagahita bigira mu bihuha ariko ndagira ngo mbasabe ntihagire uzongera kugira ubwoba ngo wumvise ibintu, wowe vuga ibyo wiboneye.”

Minisiteri y’umutekano mu Burundi nayo yahumurije Abarundi, yamaganira kure ibyo bihuha.

Ngo amahoro n’umutekano ni byose mu gihugu.

Kuva Uburundi bwabona ubwigenge mu mwaka wa 1962 bwabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro 11.

TAGGED:CoupsfeaturedIhirikwaNdayishimiyeUbutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibigo 54 Byahagaritswe Na NESA
Next Article Uburyo Butanu Bwafashije Warren Buffett Gutunga Za Miliyari $
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?