Imwe mu ngingo yari imaze iminsi ivugwa ariko u Rwanda rutaragira icyo ruyitangazaho ni ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika mu kwakira abimukira Washington izoherereza u Rwanda ibintu byose nibicamo.
Ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe yeruriye RBA ko iyo gahunda ihari, ko ibiganiro biri gukorwa.
Yasobanuye ko ibyo kwakira abimukira bazava muri Amerika bizakorwa n’u Rwanda muri Politiki yarwo yo gufasha mu gukemura ikibazo kimaze imyaka cyaragoranye cyo gushakira abimukira aho baba hatekanye.
Abajijwe iby’abo bimukira, Nduhungirehe yasubije ati: “Ayo makuru niyo. Turi mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi murabizi ko na mbere twari mu biganiro n’Ubwongereza. Ntabwo ari ibintu bishya kuri twe kandi usibye n’Ubwongereza, muzi neza ibikorwa twakoze bijyanye no kwakira abimukira bari barafatiwe muri Libya.”
Avuga ko “ni ari uwo mwuka turimo wo guha andi mahirwe abimukira bafite ibibazo hirya no hino ku isi, rero ubu turi mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo birarangira ku buryo twavuga ko bizagenda uku n’uku, ariko ibiganiro byo birahari.”
Aho Abongereza bamenyeye ko Amerika iri mu biganiro n’u Rwanda kuri iyi ngingo, abo mu ishyaka ryari ryarinjiye mu biganiro n’u Rwanda bahise batangira kuvuga ko Abanyamerika bagiye gukora ibyo ubutegetsi bw’Ubwongereza buyobora muri iki gihe bwananiwe.
Suella Braverman wahoze ari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yatangaje ko Donald Trump agiye kubyaza umusaruro amasezerano Abongereza bananiwe gutunganya.
Icyakora Nduhungirehe avuga ko ibiganiro hagati ya Kigali na Washington kuri iriya ngingo bikiri mu ntangiriro…
Muri Mata 2022 nibwo Ubwongereza bwatangaje ko umuntu wese winjiye yo mu buryo bunyuranyije n’amategeko kimwe n’abinjiye muri ubwo buryo kuva tariki ya Mbere Mutarama uwo mwaka, bazimurirwa mu Rwanda.
Mu masezerano y’impande zombi, harimo ko abazakenera ubufasha bwihariye burimo n’ubw’amategeko bazabuhabwa bakigera ku butaka bw’u Rwanda.
Bari bafite kandi amahirwe yo kubaka ubuzima bushya binyuze mu nkunga izatangwa.
Mu rwego rwo kubafasha muri iyo gahunda yose, Ubwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni £ 120 yo kuzafasha abo bimukira kwiga imyuga cyangwa andi masomo azabagirira akamaro.
Mbere yo kwakira abimukira, u Rwanda rwagombaga gusuzuma amateka y’imibereho ya buri wese mu rwego rwo kwirinda ko hari uwo rwakwakira kandi afitanye ikibazo n’amategeko.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwavuze ko rudashaka kwikira abimukira bafite inkomoko cyangwa bakuriye mu bihugu ruturanye nabyo ari byo: u Burundi, Uganda, DRC na Tanzania.
Kugeza ubu nta makuru arambuye aramenyekana ku bikubiye mu masezerano Kigali iri kugirana na Washington ku ngingo y’abimukira.