Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier ari muri Pakistan mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwo gutsura umubano harebwa uko i Kigali hafungurwa Ambasade ya Pakistan.
Agiye yo nyuma yo gutumirwa na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu witwa Mohammad Ishaq Dar.
Nduhungirehe azaganira na mugenzi we ku kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye.
Azahura kandi n’abayobozi muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Intebe, Perezida wa Sena n’abandi ba Minisitiri.
Abandi bazahura nawe ni abashoramari baganire ku mahirwe yo kurushaho kwagura imikoranire mu bucuruzi n’ishoramari.
Imibare yo mu mwaka wa 2023 igaragaraza ko Pakistan yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro $ 456,000 byiganjemo imiti ifite agaciro ka $ 275,000.
U Rwanda rwo rwohereje yo ibifite agaciro ka Miliyoni $ 26.8, icyayi kikaza ku mwanya wa mbere kuko kihariye agaciro ka Miliyoni $ 26.7.
U Rwanda na Pakistan byatangije umubano wa dipolomasi guhera muri Nyakanga, 1962.
Muri Pakistan, u Rwanda ruhagarariwe na Ambasade yarwo mu Bushinwa n’aho Pakistan ifite Ambasade ifite icyicaro i Kigali guhera muri Werurwe, 2021.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan ni Harerimana Fatou.