Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Patrick Nduhungirehe yavuze ko bidakwiye ko Afurika ihezwa mu Kanama gashinzwe umutekano ku isi kandi ari yo ikunda kubura amahoro kurusha ahandi. Yabibwiye Inteko rusange ya UN iri guteranira i New York.
Nduhungirehe avuga ko mu myaka 80 ishize, UN igiye ho imaze yaranzwe n’ibibazo kuko nta kintu cyamara iyo myaka kidahura nabyo.
Avuga ko nubwo ari uko bimeze, uru rwego rumaze igihe rwarimye ijwi ibindi bice by’isi, akemeza ko muri iki gihe bikwiye ko ibintu bihinduka.
Ati: “ Niyo mpamvu u Rwanda rushyigikiye ko muri UN habamo amavugurura cyanecyane mu Kanama k’uyu muryango gashinzwe amahoro ku isi. Imiterere y’uru rwego muri iki gihe ntiyerekana imiterere y’uko ibintu byifashe muri iki gihe.”
Asanga kuba Afurika ituwe na Miliyari 1.2 y’abaturage bafite ubushobozi n’imbaraga ariko ikirengagizwa mu bibera ku isi, ari ibintuu bidakwiye.
Kudashyira Afurika mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kandi ari yo ikunze kwibasirwa n’intambara n’amakimbirane, ni ukudashyira mu gaciro.
Niko Nduhungirehe abibona.
Icyakora, yashimye UN ko ifite uburyo bukwiye bwo gufasha ibihugu bikennye byiganjemo ibyo muri Afurika ngo bihangane n’ubukene n’ibindi biyigoye, akemeza ko ibyo bibifasha guhangana n’ubukene muri rusange no gushyira uburyo bwo gukumira ibitera ikirere gushyuha no guhangana n’ingaruka zabyo.
Ibi biri muri gahunda yo kugeza mu mwaka wa 2030 igamije kuzageza abantu bose ku majyambere.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe avuga ko aho isi igeze, inkunga itakiri ingenzi ahubwo ikwiye gusimburwa n’ubufatanye mu bucuruzi.
Kuri we, u Rwanda rubabazwa n’uko hari abafata ubwo bufatanye mu bucuruzi bakabuhindura intwaro yo gushaka gutsikamira abandi.

Avuga ko hari abafata inkunga batera ibindi bihugu bakayigira intwaro yo kubikandamiza no kubihindura ingaruzwamuheto zigomba gukora ibyo bashaka byose.
Ati: “ Ndagira ngo nibutse amahanga ko buri gihugu kigenga, kandi ko kidakwiye guhatirwa guhitamo hagati y’umutekano wacyo n’amajyambere.”
Yagarutse no ku mateka y’u Rwanda aho Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, hari ibyo yarusigiye nk’ingaruka, rudashobora kuzibagirwa.
Nduhungirehe avuga ko ibyarubayeho byatumye rubona ko ari ngombwa gufasha abantu bakorerwa ihohoterwa riganisha kuri Jenoside kugira ngo batazahura n’akaga nk’ako u Rwanda rwahuye nako.
Icyakora, asanga ahantu hose hari intambara, uburyo bwiza bwo kuyihagarika atari intambara ubwayo ahubwo ari ibiganiro bishyize mu gaciro.
Muri ibyo byose, ni ngombwa ko harebwa impamvu-muzi zitera amakimbirane zigakurwaho nk’uko Nduhungirehe abivuga.
Ku byerekeye umubano hagati y’igihugu cye na DRC, Olivier Nduhungirehe yavuze ko amasezerano yasinywe muri Kamena, 2025 yabaye uburyo bwo gushyiraho uko amahoro arambye yagaruka.
Nubwo yasinywe kandi agashimisha benshi, ishyirwa mu bikorwa ryayo ryagenze biguru ntege.
Imbere y’abagize Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye bari barimo n’abahagarariye DRC, Nduhungirehe yavuze ko iki gihugu cyongeye kwisuganya mu buryo bwa gisirikare, no gukorana n’imitwe irimo na FDLR n’indi yashyiriweho ibihano na UN.
Ati: “ Iki gihugu cyazanye na drones n’ibindi bikoresho by’intambara gikoresha mu kugaba ibitero ku basivili biganjemo Abanyamulenge n’abandi baturage b’iki gihugu bo mu bwoko bw’Abatutsi.”

Kuba muri ibyo byose harimo n’abacanshuro bahawe akazi na DRC, kuri Nduhungirehe byongera ubukana kandi bikaba amaharakubiri n’ibikubiye mu masezerano ya Washington ibihugu byombi byasinye muri Kamena, uyu mwaka.
Guhera mu mwaka wa 1999, Umuryango w’Abibumbye wohereje ingabo muri DRC ngo zifashe mu kugarura amahoro, ariko, nk’uko Nduhungirehe abivuga, nta musaruro ufatika byatanze n’ubwo ibikorwa byazo byatwaye amadolari menshi y’Amerika.
Ashima imikoranire iri hagati y’u Rwanda na UN muri rusange ariko agasaba ko hagira ibinozwa ngo iyo mikoranire ikomereze aho igeze kandi mu buryo bwungukira buri ruhande.