Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: NESA Irashinjwa Kwambura Abarimu Bakosoye Ibizami Miliyari Frw 4
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

NESA Irashinjwa Kwambura Abarimu Bakosoye Ibizami Miliyari Frw 4

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 October 2023 7:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bamwe mu barimu bakosoye ibizamini byateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura amashuri n’imikorere  y’ibizamini, NESA, baragishinja kubambura amafaranga bakoreye ubwo bakosoraga ibizamini mu mwaka w’amashuri ushize wa 2022/2023.

Yose hamwe arakabakaba miliyari Frw 5

Abo barimu ni abakosoye ibizamini by’amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abagenzuraga ibyakosowe ngo barebe nib byarakosowe mu mujyo bose hamwe bakaba bagera ku 14,000.

Babwiye RBA ko barangije gukosora bategereza ko babona ubutumwa bwa Banki bubabwira ko hari amafaranga yageze kuri comptes zabo baraheba.

Umwe muri bo yagize ati: “ Taliki 23, Kanama, nibwo twasoje gukosora, ubwo turataha ariko kugeza nta butumwa turabona bwerekana ko hari amafaranga yageze kuri comptes zacu.”

Avuga ko kubera ko abana biteguraga kujya kwiga, byabaye ngombwa ko bifashisha abavandimwe n’inshuti kugira ngo babagurize amafaranga yabafasha kuhereza abana ku ishuri.

Hari undi mugore uvuga ko yari bwishyurwe agera ku Frw 290,000 ariko ntayo yigeze abona kandi ngo ibyo yateganyaga gukora byaradindiye.

Ku rundi ruhande bibaza icyabaye ngo bitinde kuko ubusanzwe ibyo bitabagaho.

NESA iti: ‘Hari abishyuwe’

Dr Bahati Bernard uyobora NESA  avuga ko abarimu bakosoye ibizamini by’amashuri abanza bahembye ariko akemera ko hari abatarahembya bazahembwa mu gihe kidatinze.

Ati: “ Abarimu bakosoye ibizamini bya Leta by’amashuri abanza bose bamaze kuyabona gusa haracyari n’abandi batari bayabona. Gusa igikorwa kirimo cyo kubishyura kandi kizanakomeza; n’abatarayabona bagumye kwihangana, turabazirikana nabo bazayabona mu gihe kiri imbere.”

Dr Bahati Bernard uyobora NESA

Bahati avuga ko NESA iri gukora uko ishoboye ngo abo barimu babone amafaranga yabo kandi ngo nabo ntibibanejeje ko umuntu yakora ntahembwe.

Abarimu bavuga ko aho ibintu byabereye bibi ari uko nta n’uburyo bafite bwo kuba bagurizwa na SACCO kuko ubwo buryo bwakuweho.

Hagati aho amakuru avuga ko Minisiteri y’imari n’igenamigambi ari yo ibitse ayo mafaranga, ikaba itarayatanga kandi yarahawe imyirondoro yose y’abo barimu ngo bishyurwe.

 

TAGGED:AbarimuAmafarangaBahatifeaturedIbizaminiNESA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugore Wa Ali Bongo Yafunzwe
Next Article Abapolisi 290 Batangiye Amahugurwa Yo ‘Gucunga Byihariye’ Umutekano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?