Umujyi wa Kigali, kimwe n’ahandi mu Rwanda, uri kuzamurwamo inyubako nyinshi kandi zubatswe mu buryo butandukanye.
Ibi byatangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Kugira ngo bigerweho ariko habaye ah’abagabo b’abahanga mu gukora ibishushanyo mbonera by’inyubako zikorerwamo, amacumbi n’ahandi hantu nyaburanga.
Umwe muri bo ni (Rtd) Lt Vedaste Ngarambe.
Uyu mugabo afite ubuhanga bwo gukora ibishushanyo mbonera by’inyubako zihariye harimo inzibutso za Jenoside nk’urwa Bisesero, n’izindi nyubako zubakishijwe ibikoresho gakondo biboneka mu Rwanda.
Niwe wahanze inyubako zirimo ahantu nyaburanga nko mu Kinigi ahari hoteli zakirirwamo ba mukerarugendo nk’iyitwa Gorillas Nest Hotel ndetse n’ahantu ba mukerarugendo baruhukira hitwa Buhanga.
Higeze guturwa n’Umwami w’u Rwanda Gihanga, ubu hashize ibinyejana 10.
Aha hantu muri iki gihe ni ahantu nyaburanga habyazwa umusaruro na Rwanda Development Board (RDB).
Muri ako gace kandi Bwana Ngarambe yahubatse umuhanda uca munsi y’ubutaka ba mukerarugendo bifashisha batembera bakareba hirya y’aho bakambitse.
Mu Karere ka Rubavu n’aho yahubatse inyubako yubakanywe ubuhanga kandi irimo inzu 2300 zifashishwa n’abasuye kariya karere kandi igacungwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije, Rwanda Environmental Management Authority (REMA).
Bwana Vedaste Ngarambe niwe wahanze inzibutso zirenga 10, uhereye ku rwa Bisesero yahanze muri 1998.
Yashushanyije uko ziriya nzibutso zigomba kubakwa haba mu gice cy’inyuma n’icy’imbere, aharuhukiye imibiri.
Ibishushanyo yahanze bigashyirwa muri ziriya nzibutso bigaragaza abakoze Jenoside, abayiguyemo n’ibikoresho bakoresheje. Ni mu rwego rwo kubika amateka.
Bigaragara mu nzibutso zirimo urwa Ngoma, Mubuga na Gatwaro.
Inzibutso yahanze ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside bagera ku 100,000.
Atuye mu Karere ka Karongi.
Ngarambe mu iterambere ry’abaturage…
Vedaste Ngarambe avuga ko mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza, ahanga imirimo mu bwubatsi hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu gace gaturiye Ikiyaga cya Kivu.
Izo nyubako zirimo iyitwa Kivu Ressort, Kivu Lodge na Mpembe Safari Park.
Tukiri ku byerekeye inzibutso kandi Bwana Ngarambe niwe wahanze igishushanyo mbonera cy’ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yahanze kandi igishushanyo mbonera cy’ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda iri ku Mulindi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi.
Yakoze kandi icy’igishushanyo mbonera cy’Ingoro ndangamateka y’u Rwanda rwa Gasabo’ mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.
Urugo rwa Vedaste Ngarambe ruherereye mu Bisesero, ahitwa Rulonzi.
Mu gace atuyemo usanga nta zindi nzu nyinshi zihari, uretse amatongo y’ingo zahoze ari iz’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo Taarifa yamusuraga mu minsi ishize, iwe twaheretswe n’umwana wari hafi aho.
Umwana yatweretse urugo ruri hafi aho rmu biti byinshi kandi biciyemo utuyira.
Twinjiyemo duhura n’umugabo witwaje akabando, aradusuhuza tugiye kumva twumva aratubwiye ati: “ Ni njye Bwana Vedaste Ngarambe mwaje gushaka. Aha rero mugeze niho hatangirira urugendo rw’aka gace karimo inyubako nziza kandi zibereye ijisho.”
Aho yatubwiraga ni mu gace kegereye Bisesero, ahiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside yabakorewe muri 1994.
Ni agace ko muri Karongi.
Ni umusirikare wabaye umufundi…
Uyu mugabo muremure kandi utanaze muri 1991 yagiye mu ngabo z’Inkotanyi afatanya nazo mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Mbere y’uko azinjiramo, yabaga mu cyahoze ari Zaïre aho yigaga ubwubatsi. Nyuma yo kugira uruhare mu kubohora u Rwanda, yagarutse iwabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ubu ni muri Karongi, asanga benewabo barazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Akazi ko guhanga inyubako n’ibindi bikorwa nyaburanga, kamufasha kuruhuka mu mutwe no gukira ibikomere yatewe na Jenoside yahitanye abe.