Ngirente Asaba Ingabo Kuzirikana Uburemere Bw’Ikinyabupfura Mu Kazi

Yabasabye kuzirikana akamaro k'ikinyabupfura mu kazi

Ubwo yakiraga indahiro y’abasirikare baherutse kugenwa ngo babe abacamanza  mu rukiko rukuru rwa gisikare, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabibukije ko ikinyabupfura mu mico no mu myitwarire ari byo biranga ingabo y’u Rwanda, abasaba kuzabizikirana mu kazi kabo.

Ngirente avuga ko abo barahiriye izo nshingano bakwiye kwibuka ko icyireze bagiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda n’ubw’ingabo zarwo ari ntagereranywa.

Ati: “Umunsi nk’uyu rero, uba ari umwanya mwiza wo kongera kwibukiranya imiterere n’uburemere bw’inshingano mumaze kurahirira. Amagambo akubiye mu ndahiro mumaze kutugezaho, ni yo akubiyemo ubutumwa bw’ingenzi bw’uyu munsi”.

Kubera uburemere bw’ibyo barahiriye, yabasabye kutazabukoresha mu nyungu zabo ahubwo bakazirikana ko bakorera Abanyarwanda n’igihugu cyabo.

- Kwmamaza -

Yukije ku kinyabupfura kiranga ingabo z’u Rwanda avuga ko ari indangagaciro ikomeye ikwiye kurushaho kuranga abasirikare bakora mu rwego rw’ubutabera.

Indi ngingo Minisitiri w’Intebe yagarutseho ni akamaro k’ikoranabuhanga mu kazi k’ubutabera.

Avuga ko rifasha mu gutegura amadosiye  no kuyaburanisha hirindwa ko yaba menshi akadindiza itangwa ry’ubutabera.

Yaboneyeho kubizeza ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ababwira ko ari cyo kifuzo cya Leta y’u Rwanda.

Abasirikare bagizwe abayobozi mu rukiko rw’ikirenga ni

Brig. Gen. Patrick Karuretwa, Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare; Lt Col Charles Sumanyi, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare; Lt Col Gerard Muhigirwa Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare n’abacamanza mu rukiko rukuru rwa Gisirikare aribo Lt Darcy Ndayishimiye na Lt Thérèse Mukasakindi ndetse n’abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare ari bo Capt. Moses Ndoba na Lt. Victor Kamanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version