Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 May 2025 12:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w'Intebe Dr.Edouard Ngirente atangiza iyi nama.
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente yavuze ko uruhare Ikigo cy’u Rwanda gitwara abantu n’ibintu mu ndege, Rwandair, cyagize mu guhuza ibihugu bya Afurika ari urwo gushimwa.

Yabivugiye mu kiganiro yatangiye mu gikorwa cyo gutangiza Inama mpuzamahanga y’Ihuriro Nyafurika ry’ibigo bitwara abantu mu ndege, African Airlines Association (AFRAA).

Avuga ko iyo urebye intera Rwandair yateye mu guhuza ibihugu bya Afurika usanga ari iyo gushimwa.

Iki kigo muri iki gihe(2025) gitanga serivisi ahantu 107, harimo ingendo gikora kitagize ahandi gica n’izo gikora kibanje guca ahandi.

Minisitiri w’Intebe avuga ko kugeza ubu hari abantu 2,000 basabye ko bahugurwa ngo bigishwa na Rwandair gutwara indege, asanga iyi mikoranire itanga icyizere ku bwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege mu gihe kiri imbere.

Yabwiye abari bamuteze amatwi ko intego y’u Rwanda ari uko ruhinduka urutirigongo rw’ubwikorezi bukoresha indege mu Karere ruherereyemo.

Avuga ko ubwo bwikorezi buzagendana no kuzamura ubucuruzi no guhanga udushya.

Ati: “Ubu turi kwagura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, tukubaka n’ikibuga cya Bugesera kugira ngo tuzamure urwego rw’ubwikorezi buciye mu kirere”.

Icyakora, Dr. Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rudakora ibyo rwonyine, ahubwo rukorana n’Afurika muri rusange mu kuzamura ubuhahirane.

Kugenda muri Rwandair byishmirwa na benshi.

Ni nayo mpamvu rukorana n’ibindi bihugu mu miryango y’ubucuruzi nka Single African  Air Transport Market (SAATM) n’isoko ryagutse rya Afurika  bita African Continental Free Trade Area (AFCFTA) nk’uko Ngirente abyemeza.

Asanga kugira ngo ibyo bishoboke, ari ngombwa ko politiki zikorwa zigomba guhuza ibintu bitandukanye bigendanye no kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu by’uyu mugabane.

Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege muri Afurika rwahaye akazi  abantu miliyoni umunani.

Ikibuga cy’indege cya Bugesera kitezweho kuzazamura urweego rw’ubuhahirane muri Afurika.

Mu mwaka wa 2023 rwinjirije uyu mugabane Miliyari $75.

Kugira ngo ibyo bizakunde ariko, Leta zigomba gukorana, hakabaho koroherezanya ku misoro n’amahoro no gukuraho imbogamizi mu rujya n’uruza rw’abantu.

Indi wasoma:

Abanyarwanda Batega RwandAir Imbere Mu Gihugu Bariyongera

TAGGED:featuredIndegeingendoIntebeMinisitiriNgirente
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie
Next Article Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?