Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngoga Yahaye Perezida Wa Kenya Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ngoga Yahaye Perezida Wa Kenya Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 September 2023 1:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Amb Martin Ngoga 🇰🇪kuri Perezida Ruto impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Kenya
SHARE

Umugabo uherutse kugenwa ngo ahagararire u Rwanda muri Kenya ari we Ambasaderi Martin Ngoga yaraye ahaye Perezida w’iki gihugu inyandiko zimwemerera gutangira imirimo.

Nyuma yo kuziha Perezida William Samoei Ruto, Ngoga yavuze ko u Rwanda rwishimira gukorana na Kenya mu ngeri zitandukanye z’ubutwererane kandi ngo ni umubano umaze igihe.

Martin Ngoga kandi yashimye umuhati Kenya ishyira mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga bigari, aha akaba yashakaga kuvuga ku ruhare Uhuru Kenyatta( by’umwihariko) agira mu gukemura ibibazo bimaze imyaka bishyamiranya M23 na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Perezida Ruto nawe yavuze ko igihugu cye kishimira umubano gifitanye n’u Rwanda mu nzego zirimo urw’imari, urw’uburezi n’ahandi.

Mbere y’uko agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga yahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EALA.

Ni inshingano yabonye nyuma y’indi myaka myinshi yari amaze ari Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.

Muri Kenya yasimbuye Ambasaderi Richard Masozera woherejwe guhagararira u Rwanda muri Repubulika ya Czech.

Perezida wa Kenya William Ruto aherutse gusura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Yakiriwe kandi aganira na mugenzi we Paul Kagame.

Muri iyo minsi, Abaminisitiri bo ku mpande zombi basinyanye amasezerano y’ubutwererane hagati ya Kigali na Nairobi yo mu buhinzi, ubuzima, kubakira urubyiruko ubushobozi, ubufatanye mu by’umutekano, ishoramari n’ibindi.

Go back

Your message has been sent

Warning
Warning
Warning
Warning

Warning.

TAGGED:AmbasaderifeaturedImpapuroKagameMasozeraNgogaRuto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Bamwibye Ayo Yakuye Mu Kugurisha Inka
Next Article Nyarugenge: Abantu 6 Bo Mu Muryango Umwe Bishwe N’Impanuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?