Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima n’urugaga rw’abaganga bavura amaso, abaganga bavura amaso babaze abaturage 64 bari barwaye ishaza.
Kubabaga byakorewe ku bitaro Bikuru bya Kibungo bikaba byari igikorwa kimaze iminsi itatu.
Abaganga babaze aba barwayi bavuga ko byagenze neza.
Ishaza ni uburwayi bufata ijisho ntirishobore kureba kuko urumuri ruba rutagera mu mboni.
Hari akantu Abanyarwanda bagereranya n’ishaza kitambika mu jisho kakabuza urumuri kwinjira mu jisho.
Ako niko abaganga babaga bakagakuramo umuntu akongera kubona.
Abantu bafite ubwo burwayi bagira ikibazo cyo kutareba neza, bigatuma gutwara imodoka bibagora cyane cyane bwije.
Iyo basoma nabwo bakenera urumuri rwinshi.
Kugira ishaza akenshi bizanwa no gukura cyane mu myaka.
Mu bindi bitera iki kibazo kandi abantu bashobora kwirinda ni inzoga n’itabi.
Hari n’abantu barwara iyi ndwara babitewe no kuyikomora ku babyeyi babo.
Abarwayi ba diabetes cyangwa abigeze gukomeka amaso nabo bagira ibyago byo kurwara ishaza.