Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngoma: Imvura Ivanze N’Umuyaga Yasenye Inzu 19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Ngoma: Imvura Ivanze N’Umuyaga Yasenye Inzu 19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 December 2024 11:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari inzu 19 zo mu Murenge wa Jarama, mu Karere ka Ngoma zasakambuwe amabati n’umuyaga wari uvanze n’imvura yaguye muri aka gace mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

Umurenge wa Jarama uba mu Karere ka Ngoma

Inyinshi mu nzu zahangirikiye ni izishaje kuko byagaragaraga ko zifite inkuta zasadutse amazi azinjiramo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mapambano Nyiridandi, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ati: “Tugiye gukorana n’abafatanyabikorwa na Minisiteri ishinzwe ibiza dushake amabati, umuganda w’abaturage ndetse n’ubushobozi bundi turi gukusanya bizadufasha kubonera abaturage ubufasha bwihuse”.

Icyakora nta muntu iyi nkubi yahitanye cyangwa ngo imukomeretse.

Kuba Umurenge wa Jarama uri ahantu harambuye biri mu biwurinda ibiza nk’inkangu ariko nanone bigatuma wibasirwa n’inkubi.

Ubukana bw’ibyo wasambuye buba bwinshi ahanini bitewe n’uko inzu zisakajwe amabati ashaje, inkuta nazo zikaba zarasadutse n’imbariro nazo zikaba zaramunzwe.

Mu rwego rwo kugabanya ubwo bukana, Mapambano asaba abaturage kuzirika ibisenge kugira ngo birinde ko umuyaga wabasenyera.

Mapambano Nyiridandi

Iteganyagihe ry’Ukuboza 2024, rigaragaza ko uturere twa Ngoma, Rwamagana, igice cy’Akarere ka Gatsibo, Kirehe n’uduce duto tw’Akarere ka Nyagatare na Kayonza, hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200.

Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba tuzagira umuyaga uri hagati ya metero hagati ya 6 na 8 ku isegonda.

Akarere ka Nyagatare ni ko kazagira  umuyaga ufite umuvuduko wa metero enye kugera kuri esheshatu ku isegonda n’aho i Kayonza  umuyaga mwinshi uzaba ufite metero hagati y’umunani na 10 ku isegonda.

TAGGED:IkizaMapambanoNgomaUmuyaga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article PM Ngirente Yabwiye Polisi Ko N’Iterambere Riri Mu Nshingano Zayo
Next Article Rwamagana: Bamukubise Ipiki Agiye Gutabara Abashyamiranaga Ahasiga Ubuzima
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?