Hari inzu 19 zo mu Murenge wa Jarama, mu Karere ka Ngoma zasakambuwe amabati n’umuyaga wari uvanze n’imvura yaguye muri aka gace mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.
Inyinshi mu nzu zahangirikiye ni izishaje kuko byagaragaraga ko zifite inkuta zasadutse amazi azinjiramo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mapambano Nyiridandi, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ati: “Tugiye gukorana n’abafatanyabikorwa na Minisiteri ishinzwe ibiza dushake amabati, umuganda w’abaturage ndetse n’ubushobozi bundi turi gukusanya bizadufasha kubonera abaturage ubufasha bwihuse”.
Icyakora nta muntu iyi nkubi yahitanye cyangwa ngo imukomeretse.
Kuba Umurenge wa Jarama uri ahantu harambuye biri mu biwurinda ibiza nk’inkangu ariko nanone bigatuma wibasirwa n’inkubi.
Ubukana bw’ibyo wasambuye buba bwinshi ahanini bitewe n’uko inzu zisakajwe amabati ashaje, inkuta nazo zikaba zarasadutse n’imbariro nazo zikaba zaramunzwe.
Mu rwego rwo kugabanya ubwo bukana, Mapambano asaba abaturage kuzirika ibisenge kugira ngo birinde ko umuyaga wabasenyera.
Iteganyagihe ry’Ukuboza 2024, rigaragaza ko uturere twa Ngoma, Rwamagana, igice cy’Akarere ka Gatsibo, Kirehe n’uduce duto tw’Akarere ka Nyagatare na Kayonza, hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200.
Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba tuzagira umuyaga uri hagati ya metero hagati ya 6 na 8 ku isegonda.
Akarere ka Nyagatare ni ko kazagira umuyaga ufite umuvuduko wa metero enye kugera kuri esheshatu ku isegonda n’aho i Kayonza umuyaga mwinshi uzaba ufite metero hagati y’umunani na 10 ku isegonda.