Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngoma: Yafatanywe Miliyoni Frw 1 Bikekwa Ko Yibye Shebuja W’i Gasabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ngoma: Yafatanywe Miliyoni Frw 1 Bikekwa Ko Yibye Shebuja W’i Gasabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 November 2022 9:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko yafatiwe mu Karere ka Ngoma nyuma y’uko uwo yakoreraga mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi atatse ko yibwe amafaranga arenga Miliyoni.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Maswa I, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Rukumberi ahagana saa tatu z’ijoro.

Uwahoze ari umukoresha we, avuga ko yagize atya ajya kureba aho yabitse amafaranga asanga agera kuri Miliyoni ntayo ahari.

Yahise atabaza Polisi yo mu Karere ka Gasabo nayo ikorana n’iyo mu Karere ka Ngoma aho uwo musore yakomokaga baramugenza baza kumufatira kuri Moto agana mu Murenge wa Rukumberi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo ukekwaho buriya bujura afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari wibwe.

SP Twizeyimana ati: “[…]yakoraga akazi ko mu rugo mu muryango utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Mu gitondo cyo ku wa Kabiri nibwo uwamukoreshaga, yahamagaye Polisi avuga ko arebye aho amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 300 yari abitse arayabura kandi ko umukozi we yamaze gutoroka bityo akaba acyeka ko ari we wayibye.”

Bivugwa ko yibye i Gasabo afatirwe hafi y’iwe mu Karere ka Ngoma

Uyu mupolisi yavuze ko hahise habaho gukorana hagati y’ubuyobozi bwa Polisi mu Turere twa Gasabo na Ngoma, izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Ukekwa yaje gufatirwa ahitwa i Rubona mu Murenge wa Rukumberi saa tatu z’ijoro ari kuri moto.

Abapolisi baramusatse basanga asigaranye gusa miliyoni 1 n’ibihumbi 96 Frw ahita atabwa muri yombi.

Ngo uwafashwe yemeye ko ari we wibye ariya mafaranga.

Yongeye ho ko icyo yakoze ari ukubatura amafaranga akayajyana atiriwe abara.

Ngo ayo  bamusanganye ni yo yafashe yonyine.

Niwe wabyivugiye abibwira Polisi.

Akimara gufatwa yiyemereye ko ayo mafaranga ari ayo yibye umukoresha we mu Mujyi wa Kigali, gusa avuga ko atigeze ayabara ngo amenye umubare wayo kandi ko nta yandi yigeze akuraho.

SP Twizeyimana yihanangirije abantu bose bihesha iby’abandi, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko harimo no gufungwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana

Yasabye abaturage kureka kubika amafaranga menshi mu ngo zabo, ahubwo bakajya  bayabitsa kuri banki mu rwego rwo kuyarinda kwibwa.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rukumberi kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe amafaranga yafatanywe yamaze gusubizwa nyirayo.

Icyakora amakuru Taarifa yamenye kuri uyu  wa Kane Taliki 17, Ugushyingo, 2022 avuga ko uriya mugabo yagaruwe mu Karere bivugwa ko yakorewemo icyaha, akaba yari asanzwe umugore babanaga i Rukumberi.

Yari amaze igihe akorana n’uwo yibye ariya mafaranga.

TAGGED:AmafarangafeaturedGasaboNgomaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article COMESA Iri Kwiga Uko ICT Yakongererwa Imbaraga
Next Article U Rwanda Rugiye Kwitabira Irushanwa Ryo Kujya Mu Gikombe Cy’Isi Cya Cricket
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare N’Abapolisi B’u Rwanda Bari Muri UN 

Guverinoma Ya DRC Irashaka Kwisubiza Uvira Mu Buryo Bwuzuye

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Yajyanywe Kuri RIB Nyuma Yo Gushaka Kwiyahura Bikanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoUbubanyi n'Amahanga

Kagame yashimye ‘Senegal’ Yatwaye AFCON

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?