Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Ngoma: Yafatanywe Miliyoni Frw 1 Bikekwa Ko Yibye Shebuja W’i Gasabo

Published

on

Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko yafatiwe mu Karere ka Ngoma nyuma y’uko uwo yakoreraga mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi atatse ko yibwe amafaranga arenga Miliyoni.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Maswa I, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Rukumberi ahagana saa tatu z’ijoro.

Uwahoze ari umukoresha we, avuga ko yagize atya ajya kureba aho yabitse amafaranga asanga agera kuri Miliyoni ntayo ahari.

Yahise atabaza Polisi yo mu Karere ka Gasabo nayo ikorana n’iyo mu Karere ka Ngoma aho uwo musore yakomokaga baramugenza baza kumufatira kuri Moto agana mu Murenge wa Rukumberi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo ukekwaho buriya bujura afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari wibwe.

SP Twizeyimana ati: “[…]yakoraga akazi ko mu rugo mu muryango utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Mu gitondo cyo ku wa Kabiri nibwo uwamukoreshaga, yahamagaye Polisi avuga ko arebye aho amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 300 yari abitse arayabura kandi ko umukozi we yamaze gutoroka bityo akaba acyeka ko ari we wayibye.”

Bivugwa ko yibye i Gasabo afatirwe hafi y’iwe mu Karere ka Ngoma

Uyu mupolisi yavuze ko hahise habaho gukorana hagati y’ubuyobozi bwa Polisi mu Turere twa Gasabo na Ngoma, izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Ukekwa yaje gufatirwa ahitwa i Rubona mu Murenge wa Rukumberi saa tatu z’ijoro ari kuri moto.

Abapolisi baramusatse basanga asigaranye gusa miliyoni 1 n’ibihumbi 96 Frw ahita atabwa muri yombi.

Ngo uwafashwe yemeye ko ari we wibye ariya mafaranga.

Yongeye ho ko icyo yakoze ari ukubatura amafaranga akayajyana atiriwe abara.

Ngo ayo  bamusanganye ni yo yafashe yonyine.

Niwe wabyivugiye abibwira Polisi.

Akimara gufatwa yiyemereye ko ayo mafaranga ari ayo yibye umukoresha we mu Mujyi wa Kigali, gusa avuga ko atigeze ayabara ngo amenye umubare wayo kandi ko nta yandi yigeze akuraho.

SP Twizeyimana yihanangirije abantu bose bihesha iby’abandi, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko harimo no gufungwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana

Yasabye abaturage kureka kubika amafaranga menshi mu ngo zabo, ahubwo bakajya  bayabitsa kuri banki mu rwego rwo kuyarinda kwibwa.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rukumberi kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe amafaranga yafatanywe yamaze gusubizwa nyirayo.

Icyakora amakuru Taarifa yamenye kuri uyu  wa Kane Taliki 17, Ugushyingo, 2022 avuga ko uriya mugabo yagaruwe mu Karere bivugwa ko yakorewemo icyaha, akaba yari asanzwe umugore babanaga i Rukumberi.

Yari amaze igihe akorana n’uwo yibye ariya mafaranga.

Advertisement
Advertisement