Ngororero: Abana Bavukana Bishwe N’Urukuta Rwabagwiriye

Kubera imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa amazi akinjira mu nkuta z’inzu, rumwe muri zo rwagwiriye abana bavukana barapfa. Ni abo mu Murenge wa Ndaro, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni urupfu ruvuzwe nyuma y’uko Minisitiri ushinzwe gukumira ibiza n’ubutabazi, (Rtd) Gen Albert Murasira atangaje ko hagati ya Werurwe na Mata, 2024 ibiza byahitanye abantu 49 , abenshi bakaba barazize inkuba.

Abana bahitanywe n’urukuta bo mu Murenge wa Ndabo ni Nyiransabimana Séraphine  w’imyaka 18 y’amvuko na murumuna we Ingabire Marienne w’Imyaka icyenda y’amavuko.

Umunyamabanga w’uyu Murenge yabwiye bagenzi ba UMUSEKE bakorera i Muhanga ko  abo bana bari abakobwa kandi bari baryamye ahagana saa kenda z’amanywa  nibwo urukuta rwamanukaga  rubagwira bari ku buriri rubahitana.

- Advertisement -

Ati: “Abo bakobwa bombi bahise bapfa, abandi bari baryamye mu kindi cyumba ntacyo babaye ni bazima.”

Avuga ko abo bana bahitanywe n’ibiza ari aba Nkeramihigo Védaste w’Imyaka 53 y’amavuko na Nyirarugero Julienne w’Imyaka 42 y’amavuko, bakaba basigaranye musaza wabo gusa.

Umukuru muri aba yigaga mu mwaka wa  gatatu w’amashuri yisumbuye, undi akaba yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko imihango yo gushyingura bariya bana yaraye ibaye ku mugoroba wo kuri uyu Gatanu taliki 03, Gicurasi, 2024, inzego zutandukanye z’Akarere ka Ngororero zirimo ubuyobozi bw’Akarere, ingabo, Polisi ndetse na DASSO bakaba bari baje gufata mu mugongo umuryango wagize ibyago.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version