Serwakira Ikomeye Irototera Kenya

Nyuma y’imvura yateye imyuzure ikomeye igahitana abantu 210, Perezida wa Kenya yatangarije abaturage be ko ibintu bizakomera kurushaho kugeza mu mpera za Gicurasi, 2024.

Avuga ko nk’ubu hari umuyaga wo ku rwego rwa serwakira ukomeye uri kuza ugana mu kirere cy’igihugu cye.

Ku byerekeye ibyago byatewe n’imvura n’imyuzure iherutse muri Kenya, The East African yanditse ko amazi yarengeye kandi asenya inzu, ibiraro n’imihanda nabyo biba uko.

Ikindi ni uko ingaruka z’ibi bintu zikomeye kurusha uko byagenze mu mwaka wa 2023 ubwo ikirere cya Kenya nabwo cyagerwagaho n’ingaruka z’imiyaga itera imvura nyinshi mu bice runaka, iyo miyaga ikava ku kitwa El Nino gituruka mu Nyanja ngari ya Pacifique.

- Advertisement -

Perezida William Ruto kuri Televiziyo y’igihugu cye yagize ati: “ Ikibabaje ni uko ibyo tubona ubu ari bike kuko hari ibindi byago bidutegereje nk’uko ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kibitubwira”.

Avuga ko mu  byago bizagera ku gihugu cye harimo na serwakira ikomeye yamaze gutangazwa n’abashinzwe ubumenyi bw’ikirere.

Perezida Ruto mu Biro bye

Iyi serwakira bayihaye izina rya ‘Hidaya’, izagera no muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu.

Taarifa ntiramenya niba ingaruka zayo zizagera no mu kirere cy’u Rwanda kuko ruturanye na Tanzania.

Ni umuyaga uraba ufite umuvuduko wa kilometero 100 mu isaha nk’uko ikigo Igad Climate Prediction and Applications Centre kibivuga.

Serwakira Hidaya iraba ije gusonga abaturage ba Kenya uko nibyo imvura yari imaze igihe ihagwa yangije bitari byabarurwa byose cyangwa ngo abantu bashyire umutima hamwe kubera ibyababayeho.

Guverinoma ya Kenya yaboneyeho gusaba abaturiye ingomero 178 z’amashanyarazi hirya no hino mu gihugu kuzihunga inzira zikigendwa!

Ibyago Kenya irimo byatumye isubika itangira ry’amashuri ryagombaga kuba mu ntangiriro z’Icyumweru gitaha.

Mu Murwa mukuru Nairobi harateganywa gushyirwa inkambi 115 zizaba zicumbikiye abakuwe mu byabo b’ibiza kugira ngo bazabone uko basubira iwabo ibyago nibihosha.

Abagiraneza bari gukusanya ibiribwa n’imiti ndetse n’amazi meza byo gufasha abaturage ngo baticwa n’inzara cyangwa ngo barware babure uko bavurwa.

Ku rundi ruhande ariko, abatavuga rumwe na Leta ya Ruto ndetse n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu bavuga ko ubutegetsi bwe bwatinze kugira icyo bukora ngo butabare abaturage.

Bamwe muri bo ni abakozi ba Human Rights Watch, aba bakavuga ko Ruto n’ubutegetsi bwe bazaririye  mu gutanga ibisubizo ku bibazo byari byugarije abaturage babo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version