Urwego rw’ubugenzacyaha rwafunze umuyobozi mu Karere ka Ngororero wari usanzwe ushinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange bakurikiranyweho kwakira indonke.
Kuri X, RIB yatangaje ko abo bantu bakurikiranweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri ku mitungo y’abaturage yangijwe igihe hasanwaga umuhanda Rambura–Nyange.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe hatunganwa dosiye yabo kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ubugenzacyaha bwongeye kuburira abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha ko bakwiye kubireka ariko iboneraho no gushimira abatanga amakuru kuri ruswa n’indi mikorere idahwitse kuko bibangamira iterambere ry’igihugu.