Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngororero: Bafatanywe Toni 1 N’Ibilo 390 Y’Ibuye Ry’Agaciro Rya Lithium
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ngororero: Bafatanywe Toni 1 N’Ibilo 390 Y’Ibuye Ry’Agaciro Rya Lithium

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 January 2023 11:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iri buye riri gushakishwa henshi ku isi
SHARE

Mu Karere ka Ngororero haherutse gufatirwa abaturage barindwi bari bafite ibuye ry’agaciro rya Lithium bacukuye bidakurikije amategeko. Ryapimaga  toni 1 n’ibilo 390.

Bafashwe k’ubufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, bikaba byarabaye ku wa Gatandatu taliki 31, Ukuboza, 2022.

Bakurikiranyweho gukora ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium batabifitiye uruhushya.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Gapfura, Akagari ka Rusororo, mu Murenge wa Muhororo.

Ariya mabuye bari bamaze iminsi bayabitse mu ngo zabo.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burengerazuba yavuze ko aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati: “ Polisi yahawe amakuru ko hari abantu bacukura amabuye mu kirombe cya sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Ngororero Mining Company (NMC) bakanayagurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Avuga ko hakozwe ibikorwa byo kubafata, basatse mu ngo zabo babasangana amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium bagurishaga bitemewe.

CIP Rukundo yashimye uruhare rw’abaturage bahaye amakuru Polisi yatumye bafatwa, aboneraho n’akanya ko kwibutsa abaturage ko ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’ubifitiye uruhushya wenyine.

Abafashwe n’amabuye bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ngororero ngo hakomeze iperereza.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibuye rya Lithium ni ibuye riri henshi mu Rwanda. Uretse muri Ngororero ushobora no kurisanga muri Rutsiro, muri Ngoma n’ahandi.

Muri Ngororero, Rutsiro na Ngoma ni hamwe mu haboneka Lithium.

Iyo ridatunganyije ikilo kigurwa hagati ya Frw 1500 na Frw 2000 naho iyo ritunganyije ku isoko mpuzamahanga rigura $85 ni ukuvuga Frw 85,000 ku kilo.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko mu mezi make ari imbere mu Rwanda hazatangira kubakwa uruganda rutunganya Lithium.

Iri buye niryo rikoreshwa mu modoka zikoresha amashanyarazi kubera ko izikoresha essence na mazout ziri kuva ku isoko.

TAGGED:AgacirofeaturedIbuyeIsokoNgororeroRutsiro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunya Ghana Aravugwaho Gusumba Abandi Ku Isi
Next Article Ingabo Za DRC Ziravugwaho Gukoresha Abacanshuro ‘B’Abazungu’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?