Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngororero: Inkangu Yafunze Umuhanda, Imashini Zo Kuwutunganya Ntizihagije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ngororero: Inkangu Yafunze Umuhanda, Imashini Zo Kuwutunganya Ntizihagije

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 May 2022 1:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane inkangu yaguye ifunga umuhanda uhuza Muhanga, Ngororero na Nyabihu( ahitwa Mukamira) kandi ni umuhanda ukoreshwa n’abacuruzi bavana ibicuruzwa mu Rwanda babijyanye i Goma banyuze muri Rubavu.

Nyuma y’uko inkuru imenyekanye, hatangiye ibikorwa byo gukura ibitaka mu muhanda ariko kubera ubwinshi bwabyo, abaturage bavuga ko bisaba kongera umubare w’imashini n’amakamyo.

Kubera ko ari umuhanda usanzwe ukoreshwa cyane, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda ryatangaje ko umuhanda uri gukoresha ari uwa Kigali- Musanze- Rubavu.

Umuhati wo gukura ibitaka mu muhanda ushobora kurara utageze ku ntego kubera ubwinshi bwabyo.

Hari umuturage wo muri kariya gace wabwiye Taarifa ko bari bamaze iminsi bafite impungenge z’uko hashobora kuzaba inkangu kubera ubwinshi bw’imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda hose by’umwihariko no muri kariya gace isa n’idakuraho.

Icyakora Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ry’umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police ( SSP) René Irere atanga icyizere.

Yabwiye Taarifa ko abakozi boherejwe gukura ibitaka muri uriya muhanda, bari gukora akazi neza.

Ngo bari gukora uko bashoboye k’uburypo haboneka igice kimwe cy’umuhanda cyakoreshwa mu gihe umuhanda wose utaraba nyabagendwa.

Ibitaka byabaye byinshi mu muhanda
Bari kugerageza kubivana mu muhanda byose ariko ni byinshi.
Inzira ntikiri nyabagendwa
Bishobora kumara iminsi myinshi
TAGGED:featuredInkanguNgororeroNyabihu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Canal + Rwanda Yatangije’ App’ Yo Kureberaho Amashusho Y’Amoko Menshi
Next Article Igihe Cyose Nkiyoboye u Rwanda Nzabikora Neza Uko Bishoboka: Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

Byemejwe Ko Gaza Yose Yigarurirwa Na Israel

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?