Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngororero: Umugore Yafashwe Acukura Amabuye Y’Agaciro Atabyemerewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ngororero: Umugore Yafashwe Acukura Amabuye Y’Agaciro Atabyemerewe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 March 2023 4:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
NGOIE WA NGOIE MIMI and his children digging for Cassiterite in the quarry of under ground, a property of Dathcom mining SA in the zone commonly called Roche dure, district roche dure, City of Manono, Province of Tanganyika, DR Congo, January 6, 2023
SHARE

Mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero hafatiwe umugore ari kumwe n’umugabo bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Abaturage b’aho babonye uwo mugore n’uriya mugabo binjiye ahacukurwa amabuye y’agaciro batambaye imyenda yabugenewe barya akara Polisi.

Abapolisi bakoranye n’inzego z’ibanze zo muri ako agace hanyuma bafata uwo mugore n’uwo mugabo.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Gapfura, Akagari ka Rusororo mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero.

Bafatanywe ibuye ry’agaciro ryo mu bwoko bwa Lithium.

Iri buye rirakunzwe ku isoko mpuzamahanga kubera ko rikoreshwa mu byuma bituma imodoka zikoresha amashanyarazi zigenda.

Si muri ibyo byuma gusa kuko no muri za telefoni zigendanwa no muri za mudasobwa naho lithium ni ingirakamaro.

Mu byogajuru naho irahakoreshwa.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police ( CIP)  Mucyo Rukundo avuga ko abafashwe bari barimo bacukura ririya buye mu mugezi wa Nyarigamba.

Ati: “Bafashwe ubwo bari barimo gucukura amabuye y’agaciro ku mugezi wa Nyarigamba.  Nyuma y’uko abaturage bababonye, bahamagaye ubuyobozi bwa sosiyete ya NMC isanzwe ihakorera nayo yiyambaza Polisi.”

Avuga ko ubwo abapolisi bahageraga babasanganye ibilo 5 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium bari bamaze gucukura bifashishije ibikoresho gakondo.

CIP Rukundo yibukije ko gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro bikorwa gusa n’ubifitiye uruhushya rwatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Yashimye abatanze amakuru kugira ngo bariya bantu bafatwe kandi ashishikariza abandi baturage nabo gukomeza guha Polisi amakuru y’abica amategeko.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngororero kugira ngo hakomeze iperereza.

Icyo amategeko ateganya…

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Lithium: Ibuye rikunzwe cyane mu isi y’ikoranabuhanga

Iri buye riri mu mabuye akunzwe cyane mu isi y’ikoranabuhanga

Uko ikoranabuhanga ritera imbere, abantu bagakenera telefoni, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, ni ko inganda zibikora zikenera ibuye muri iki gihe bamwe badatinya ko ari yo zahabu igezweho.

Ni ibuye ryitwa lithium.

Riri mu bikoresho umuntu atagitandukanya nabyo birimo amabuye dukoresha muri radio, itoroshi, amabuye ya mudasobwa, aya telefoni n’ahandi.

Iri buye kandi niryo abahanga bakoramo ibikoresho bibikwaho amakuru bita disques durs.

Ibi byuma nibyo bibitsweho amakuru y’ubwoko bwinshi arimo amashusho, amafoto, amashusho, ari ku nyandiko n’ahandi.

Mu mwaka wa 2018, 20% by’ibikoresho byose bikorwa muri ririya buye byari amabuye akoreshwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2030 uyu mubare uzazamuka ugere kuri 85% nk’uko bitangazwa n’ikigo cyo muri Amerika kiga imiterere y’ubutaka n’iby’amabuye y’agaciro, USGS.

Toni imwe ya lithium muri Mutarama, 2021 yaguraga € 6 400.

Hamwe mu hantu iri buye riboneka kurusha ahandi ku isi ni muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ahandi iri buye ricukurwa ni muri Tchad, Mali, Ethiopia, Mozambique, Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Namibia na Ghana.

TAGGED:AgaciroAmabuyefeaturedLithiumNgoreroPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Stade Ya Kigali Y’i Nyamirambo Yahawe Irindi Zina
Next Article Umunyarwenya Wo Muri ‘Bigomba Guhinduka’ Yagizwe Intere N’Abagizi Ba Nabi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?