Mu Karere ka Ngororero haravugwa inkuru y’umwarimu witwa Irené wiyahuye ntiyapfa kubera impamvu bivugwa ko zatewe n’ubwinshi bw’imyenda yafashe ngo akore ubukwe.
Ubukwe bwe bwabaye taliki 03, Nyakanga, 2023.
Ku wa Gatanu taliki 21, Nyakanga, 2023 nibwo amakuru y’uko yiyahuje umuti witwa Tsiyoda yamenyekanye ariko umugore we aramutabariza ntiwamuhitana.
Umwe mu baturanyi be yatubwiye ko mbere y’uko uyu mugabo wari usanzwe ari umwarimu yiyahuza uriya muti w’uburozi, hari abantu yari yaratse imyenda bakaba bamuhozaga ku nkeke ngo abishyure.
Ati: “ Uyu mugabo Irené yafashe amadeni menshi, abantu batangira kumwishyuza biza gutuma ata umutwe ariyahura ngo arebe ko byarangira.”
Ngo yifuzaga ko yakwipfira hanyuma ibyo bibazo akabisigira uwo mukobwa bari bamaze gushakana.
Icyakora ngo uwo mugabo akirangiza kunywa uriya muti wica, umugore we yahise amutabariza, abaturanyi barimo n’abarimu bakoranaga baraza baramufata.
Kumufata ariko byaragoranye kubera ko yashatse gusimbuka igipangu ngo ajye kugwa hirya y’urugo ariko abaje kumutabara bamurusha imbaraga bamubuza kurusimbuka.
Baramutabarije bamujyana ku kigo nderabuzima kiri hafi aho.
Amakuru duheruka avuga ko kuri uyu wa Gatandatu yari yatangiye kugarura agatege.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero Mugisha Daniel yabwiye Taarifa ko ayo makuru y’uko kwiyahura yayumvise ariko ko atakwemeza ko byatewe koko n’uburemere bw’imyenda uriya mugabo yari afite.
Avuga ko iby’uko byatewe n’uburemere bw’imyenda, byakwemezwa na nyiri ubwite akaba ari we ubyivugira.
Ikindi cy’uko yaba yarakoresheje umuti wa Tsiyoda ngo yiyambure ubuzima, Gitifu Mugisha avuga ko nabyo byemezwa na muganga nyuma yo gupima umurwayi.
Ku rundi ruhande, uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero avuga ko bidakwiye ko hari umuntu wakumva ko gukemura ibibazo afite byamarwa no kwiyambura ubuzima.
Ati: “ Ubuzima utihaye ntukwiye kubwiyambura”.
Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko kwiyahura akenshi biba ari igisubizo umuntu yihitiramo kigamije kuva ku isi kuko aba yibonamo umutwaro ku bandi.
Dr .Yvonne Kayiteshonga yigeze kubwira kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko kwiyahura akenshi biterwa n’uko umuntu yaburiye igisubizo ibibazo bye ndetse n’abandi ntibamufashe kubibona.
Uko kuguma mu gihirahiro ngo nibyo bituma uwo muntu ahitamo kwiyambura ubuzima mu rwego rwo kwiha amahoro no kuyaha abandi bamukikije kuko aba asigaye abona ko ari ikibazo kuri bo.
Umuntu nk’uyu ngo aba agomba gufashwa kandi bigakorwa hakiri kare.
Kayiteshonga yemeza ko nta muntu ubyuka mu gitondo ngo yanzure ko ari bwiyahure.
Biza gahoro gahoro kandi ngo muri icyo gihe nibwo bagenzi be baba bagomba kumuba hafi amazi atararenga inkombe.