Ni Iki Leta Iteganya Mu Gukumira Inkangu Ziyongera Mu Bihe By’Imvura?

Intara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru zikunze kwibasirwa n’inkangu mu gihe cy’imvura nyinshi. Iyo zidafunze imihanda ngo urujya n’uruza ruhagarare, hari ubwo zihitana abahisi n’abagenzi baba abari ku binyabiziga cyangwa bagendesha amaguru.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwokorezi, Rwanda Transport Development Agency, Imena Munyampenda yabwiye Taarifa ko mu mihanda mishya iri kubakwa hazashyiraho uburyo bwo kugabanya ubuhaname bw’ahakikije imihanda mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’amazi aritura imisozi.

Ahereye ku mihanda mishya yuzuye n’iri hafi kuzura mu bice bya Muhanga-Nyange-Rubengera, Munyampenda avuga ko mbere yo gutangira kuyubaka babanza gukora inyigo ku buhaname buzaba buyikikije n’icyakorwa ngo butazaba intandaro y’inkangu.

Yabwiye Taarifa ati: “ Mbere y’uko imirimo nyirizina yo kubaka umuhanda itangira, habanza gukorwa inyigo ijyanye n’uko ahantu umuhanda uzanyura hateye, ubutaka bwaho n’ibindi bitandukanye kugira ngo amakuru avuyemo azifashishwe mu kumenya ahantu runaka n’imirimo igomba kuhakorwa.”

- Advertisement -
Imena Munyampenda

Avuga ko by’umwihariko, ahantu hahanamye, hari ubutaka bworoshye kandi hakunda kugwa imvura nyinshi ku buryo biteza inkangu (landslides) nko ku muhanda wa Rubengera-Muhanga uri kuvugururwa no kwagurwa ndetse no ku yindi mishinga yo kubaka, kuvugurura no kwagura imihanda itandukanye, hari ibikorwa  ngo hirindwe inkangu.

Ibi birimo kugabanya ubuhaname bw’ahantu hashobora guteza inkangu, gushyira inkuta aho bikenewe, kuhatera ibyatsi, ibiti n’amashyamba kuko imizi yabyo ifata ubutaka, gukora imiyoboro y’amazi yaba iyihagaze (imanukira mu misozi) ndetse n’iyitambitse mu mpande z’umuhanda.

Imena Munyampenda avuga ko ibyo byunganirwa n’ubukangurambaga bukorerwa abaturage bubasaba gusibura imirwanyasuri, kuyiteraho ibyatsi bifata ubutaka, gusibura imiferege imanura amazi hirindwa ko yaba menshi agasenya umuhanda n’ibindi.

U Rwanda rufite intego yo gushyira imihanda ahabugenewe henshi uko bishoboka mu rwego rwo koroshya ubuhahirane.

Muhanga: Imihanda Ihuza Amajyepfo N’Uburengerazuba Igeze Kure Ikorwa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version