Ni Iyihe Migambi Ya Komite Nshya Y’Urugaga Rw’Abagore Rwa FPR?

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Abayobozi bashya batowe bazayoborwa na Uzamukunda Pudencienne yungirijwe na Visi Perezida Kabega Emilienne naho Umunyamabanga akaba Mukandayisenga Virginie, ushinzwe imiyoborere myiza ni Niyotwambaza Hitimana Christine, Umuyobozi wa Komisiyo ushinzwe ubutabera ni Umuhoza Ninete, uwa Komisiyo ushinzwe imibereho myiza ni Kayumba Marie Alice, na Mbonyumutwa Kangabo Maryse watorewe kuba umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Ubukungu.

Uzamukunda Pudentienne yavuze ko biyemeje kuzarushaho kuzamura abagore n’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ati “Tubijeje ko gahunda y’ibikorwa by’abagore bari mu rugaga ndetse n’imyanzuro ivuye muri iyi nama tuzayishyira mu bikorwa uko bikwiye.”

Intego y’iyi Komite ni uko mu myaka ibiri iri imbere 2025-2027, Umuryango FPR Inkotanyi uzarushaho kwimakaza umuco wo kwigira, guteza imbere ubukungu, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage n’umugore ushoboye, ubereye u Rwanda.

Senateri Nyirahabimana Solina wavuze ibyagezweho mu myaka ibiri ishize, yatangarije abari aho ko kuva mu 2023 kugera mu 2025, Umuryango FPR Inkotanyi wagize uruhare mu gutera inkunga imishinga y’abagore, bahabwa igishoro, bakora ibikorwa bibyara inyungu.

Kuri we, ibyo ni ibyo kwishimira.

Ati: “Muri rusange, turashimira abanyamuryango b’abagore hamwe na Komite icyuye igihe bahurira muri uru rugaga bashyize hamwe ibitekerezo n’imbaraga byabo, hagamijwe kwiyubakamo ubushobozi no gushyira mu bikorwa Manifesto y’Umuryango FPR-Inkotanyi.”

Yemeza ko byagezweho binyuze no mu cyo bise “Gahunda y’Abagore 100” imenyerewe nka “One Hundred Women” yo kuzamura nibura abagore 100 batishoboye muri buri Murenge, buri wese agahabwa igishoro cya Frw 100,000.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb Bazivamo Christophe, yashimye Madamu Jeannette Kagame kubera uruhare rwe mu gushyigikira iterambere ry’abagore n’umuryango muri rusange.

Ati: “By’umwihariko ndagira ngo nkoreshe uyu mwanya mu gushimira komite imaze gutorwa tukaba tuyitezeho impinduka zizewe mu iterambere rirambye kandi tukaba tuyijeje ubufasha bwose muzakenera mu gushyira mu bikorwa ibyo mwiyemeje.”

Bazivamo yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Midugudu yose gushishikariza buri wese kuzashyira mu bikorwa mu buryo burambye gahunda z’uwo muryango ngo zigerweho uko zakabaye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *