Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ni Izihe Nyamaswa Zindi Zari Mu Nkuge Ya Nowa?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Utuntu n'Utundi

Ni Izihe Nyamaswa Zindi Zari Mu Nkuge Ya Nowa?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 March 2024 1:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Bibiliya mu gitabo cy’Intangiriro harimo inkuru y’uko umugabo witwa Nowa wari intungane mu bari batuye isi mu gihe cye, yubatse inkuge( ubwato bunini) abushyiramo buri bwoko bw’ikinyabuzima, ikigabo n’ikigore.

Bwari uburyo bwo  kugira ngo bizarokoke umwuzure wari ugiye kuza ku isi ukica abari bayiriho bari barinangiye kuva mu byaha.

Mu bice bigize iki gitabo kiri mu byamamaye kurusha ibindi biri muri Bibiliya( Bibiliya ni ihuriro ry’ibitabo 66 iyo urebye Bibiliya Yera) harimo ko inuma n’igikona ari zo nyamaswa zivugwamo amazina.

Inuma yo yahawe uburenganzira bwo gusohoka ngo ijye kureba ko amazi yakamye bihagije ku buryo ubwato bwari bubone aho buhagarara inyamaswa zikavamo, isi ikongera guturwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abahanga bakomeje kwibaza ubundi bwoko bw’inyamaswa [cyangwa amatungo] bwari buri muri buriya bwato.

Mu kwibaza ibi bibazo, banibajije niba inyamaswa zari muri iriya nkuge zari zimeze nk’izo abantu babona muri iki gihe.

Umwanzuro ni uko izo nyamaswa zose cyangwa hafi ya zose zitari zimeze neza neza nk’uko inyamaswa z’ubu ziteye.

Abanyabugeni benshi bagerageje gushushanya izo nyamaswa bagenekereza uko zari zimeze.

Abahanga bavuga ko zimwe mu nyamaswa bemeza ko zari ziri muri iriya nkuge harimo n’inka.

- Advertisement -

Si inka gusa ahubwo harimo na munagajosi cyangwa giraffes ariko yaba inka yaba na munagajosi zose zari zifite ihembe rimwe.

Ni ibivugwa n’abanyabugeni bo mu Burayi bwo mu Gihe Rwagati( Middle Ages) bemezaga ko muri buriya bwato hatarimo inka na za munagajosi gusa ahubwo harimo n’ingurube n’ihene.

N’ubwo ari uko babivuga, abandi bo bemeza ko ibyemezwa n’abo banyabugeni bishingiye ahanini ku matungo cyangwa inyamaswa babonaga hafi yabo,  mu gihe cyabo.

Mu Kinyejana cya 15 hari abanyedini babaga muri kigo cy’abihayimana muri Norway bavugaga ko muri iriya nkuge harimo n’inkende.

Uko bimeze kose, ibyo abo mu Gihe Rwagati bavuze byari bishingiye ku nyamaswa bari bazi aho batuye kuko nta ndege bagiraga, nta nkoranyamagambo n’ibitabo bya gihanga ngo bibabwire ubundi bwoko bw’inyamaswa ziba ahandi kandi nta murandasi bagiraga.

Aho Abazungu batangiye gutemberera hanze y’Uburayi, nibwo batangiye kubona ko burya hari ubundi bwoko bw’inyamaswa ziba ahandi.

Ni naho hatangiriye ubushakashatsi bwakozwe bukandikwa mu gitabo cya Charles Darwin, uyu akaba ari umuhanga mu binyabuzima w’Umwongereza wamamaye cyane muri za Kaminuza n’ahandi mu ruhando rw’intiti.

Charles Darwin

Ubushakashatsi bw’aba bahanga bwaje gutuma hari umunyamibare witwa Jean Borrell wanditse ko mu nkuge ya Nowa harimo ubwoko 93 bw’inyamaswa.

Umunya Espagne w’Umuyezuwiti witwa Benito Periera we yageze n’aho avuga ko mu nkuge hari harimo n’iningwahabiri zishobora kuba zarinjiyemo nyuma y’uko ihagurutse bitewe n’uko zavaga ku ntumbi z’inyamaswa zishwe n’amazi aho inkuge yacaga mu kuyega kwayo.

Hashingiwe ku bunini bw’iyi nkuge, abahanga bagenekereza bavuga ko ubwoko bw’inyamaswa zigendesha amaguru abiri ari 130 mu gihe, ibikururanda byo ari amoko 30 n’aho ibiguruka bikaba amoko 150.

Ayo, kuri bo, niyo moko yongeye gutura kandi akwira isi kubera kororoka.

Uko bimeze kose, abahanga bemeza ko bitari gukunda ko buri bwoko bw’inyamaswa bushyirwa mu nkuge kuko hari izitarabaga hafi y’aho Nowa yari atuye; zikaba zitarabonye amahirwe yo kujya mu nkuge ngo zirokoke.

Uko bimeze kose, umusanzu w’abahanga mu kumenya ubwoko bw’inyamaswa zari muri iriya nkuge watumye abahanga mu binyabuzima bashobora kumenya iby’inyamaswa ziri ku isi muri iki gihe.

TAGGED:BibiliyaInkugeInyamaswaNowaUbwato
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhanga: Amayeri Yo Kurigisa Imari Ya Leta Yamenyekanye
Next Article RSSB Igiye Kujya Imenyesha Umukozi Ko Atazigamirwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Inzoka Yitwa Cobra Ni Inyamaswa Iteye Ite?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Ubuyobozi Bwategetse Ko Nta Bwato Buto Bwongera Guca Mu Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Espagne Yanze Gufasha Amerika Guha Israel Intwaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gutaha Icyambu Kinini Ku Kiyaga Cya Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?