Utuntu n'Utundi
Isi irugarijwe, DRC hadutse indwara y’amayobera isa na Ebola

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, abaganga bari gusuzuma umugore utatangajwe amazina ufite indwara ifite ibimenyetso bijya gusa n’ibya Ebola ariko byihariye. Ari kwitabwaho mu bitaro by’ahitwa Ingende, uyu ukaba ari umujyi uri mu cyaro cya kure muri kiriya gihugu.
Abaganga birinze gutangaza amazina ye kugira ngo abaturanyi be batikanga Ebola bagahunga cyangwa bakibasira abo mu muryango we.
Abana be bapimwe ariko basanze nta kimenyetso cy’uburwayi bafite.
N’ubwo abaganga babanje kubona ko uriya mugore afite ibimenyetso bisa n’ibya Ebola, bapimye basanga siyo!
Ibi byatumye batekereza ko ashobora kuba arwaye indwara yihariye ishobora kuba icyorezo bataraha izina kuko itaramenyekana neza.
Bafite impungenge ko izaba icyorezo gikomeye gishobora kuyogoza isi nk’uko byigeze kugenda kuri Ebola.
Babaye bayise ‘Disease X’
Umuganga witwa Dr Dadin Bonkole uri kwita kuri uriya murwayi ati: “Tugomba kugirira ubwoba iyi ndwara. COVID-19 yaje tutayizi, Ebola iza tutayizi, none n’iyi ndwara ntituramenya iyo ariyo. Kugira ubwoba bifite ishingiro.”
Umuganga Professor Jean-Jacques Muyembe Tamfum avuga ko inyoko muntu yugarijwe n’indwara ziterwa na virusi zikunze gutangirira mu bihugu by’Afurika yo hagati cyane cyane mu mashyamba akunzwe kugwamo imvura nyinshi.
Professor Jean-Jacques Muyembe Tamfum ari mu itsinda ry’abahanga bashoboye kuvumbura Ebola ubwo yadukaga muri Zaire muri 1976.
Kuva icyo gihe ari mu bahanga cyane za virus, cyane cyane izishobora guterwa n’inyamaswa ziba mu mashyamba y’Afurika yo hagati ahiganje amashyamba y’inzitane agwamo imvura nyinshi.
Abashakashatsi bo mu Bubiligi na USA nibo basuzumye babona virus yari yarabaye amayobera kuko yicaga abarenga 80% y’abo yafashe, bahutamo kuyitirira umugezi Ebola uri mu cyahoze ari Zaïre, ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Kongo hafi y’aho iriya virusi yatangiriye.
Mu rwego rw’ubushakashatsi mu buvuzi, abahanga bavuga ko igihe kigeze ngo bose bahange amaso muri Afurika bakurikiranire hafi iby’indwara zihavukira kandi inyinshi zitewe na virusi.
Ibizami by’umurwayi twavuze haruguru biri gusuzumirwa mu kigo cy’ubushakashatsi cya Leta ya DRC kitwa National Institute of Biomedical Research (INRB) i Kinshasa.
Kugeza ubu abaganga ntibaramenya indwara y’uriya murwayi kandi na COVID-19 ni uko yatangiye.

Professor Jean-Jacques Muyembe Tamfum
Ivomo: CNN
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda3 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda2 days ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki3 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga1 day ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere