Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ni Nde Ukwiye Kubazwa Iby’Ubucucike Bukabije Mu Magereza Y’U Rwanda?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Ni Nde Ukwiye Kubazwa Iby’Ubucucike Bukabije Mu Magereza Y’U Rwanda?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2022 8:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abashinzwe uburenganzira bwa muntu bavuga ko bibabaje kuba umubare w’abagororerwa mu magereza y’u Rwanda uri hejuru cyane.

Si bo gusa babivuga kuko n’abandi bakurikirana uko ubutabera mu Rwanda butangwa, basanga ikibazo cy’ubucucike bukabije mu magereza y’u Rwanda gikomeye kandi ngo akenshi giterwa n’abashinjacyaha bihutira gufungisha abantu hatabayeho iperereza rirambuye no kureba niba nta bundi buryo abakekwaho ibyaha bakurikiranwa badafunzwe.

Abakozi b’Ikigo Transparency International ndetse n’Ihuriro ry’abunganira abantu mu nkiko, Legal Aid Forum, bavuga ko umubare w’abantu bafungiye muri gereza zo mu Rwanda ari munini cyane ugereranyije n’ubushobozi bwazo bwo kubacumbikira.

Batangaza ko abafungiye muri gereza zo mu Rwanda barenze ubushobozi bwazo bwo kubacumbikira ku kigero cya 174%.

Inyigo yiswe ‘Policy Research on the Implementation of Alternatives to Imprisonment in Rwanda’ yakozwe na Transparency International Rwanda ivuga ko hari abagororwa 84,710 barimo abantu 11,000 bafunzwe by’agateganyo.

Muri iki gihe hari  n’abafungiwe kuri stations nyinshi za RIB.

Imibare yerekana ko mu mwaka wa 2020 hari abantu 6,600 bari bafunze barengaga k’ubushobozi gereza z’u Rwanda zari zifite bwo kubacumbikira.

Ni abantu banganaga n’ijanisha rya 136% kandi ngo nyuma baje kwiyongeraho abandi bantu 8,400 mu myaka ibiri bituma ubucucike bugera ku 174%.

Abashinzwe kuvuganira uburenganzira bwa muntu batunga urutoki abashinjacyaha bihutira gutegeka ko runaka afungwa hatabayeho kureba niba atakurikiranwa ari hanze cyangwa se niba n’ibimenyetso bimushinja bihagije k’uburyo gufungwa kwe gukorwa binyuze mu buryo buboneye.

Umuyobozi wa Transparency International, ishami ry’u Rwanda, Madamu Immaculée Ingabire anenga abashinjacyaha bihutira gufunga uwo ari we wese ukekwaho icyaha runaka.

Asaba abashinjacyaha kujya babanza kureba niba uwo basabira gufungwa atakurikiranwa adafunzwe aho kumushyira muri gereza.

Hari ubwo umuntu afungwa byitwa ko ari iby’agateganyo, ariko bigasa n’aho ari burundu kuko hari n’abamara igihe kirekire bataraburanishijwe byibura ngo ibyaha cyangwa icyaha bibahame.

Ati: “ Bisa n’aho byabaye itegeko ko abashinjacyaha basabira ukekwaho icyaha gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Birengagiza nkana ko hari ubundi buryo bwo guhana cyangwa kugorora umuntu bitabaye ngombwa ko afungwa.”

Ingabire avuga ko ubundi buryo bwo gukurikirana abantu badafunzwe buramutse bukurikijwe, byatuma ubucucike bw’abagororwa muri za gereza bugabanuka, abafunzwe bakabaho bisanzuye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera witwa Théophile Mbonera  avuga ko inzego zivugwa muri iki kibazo, zagombye kwicarana zikareba icyakorwa kugira ngo gikemuke neza.

Mbonera ati: “ Ibikubiye muri ubu bushakashatsi biha inzego zibuvugwamo uburyo bwo kwicara zikisuzuma zikareba niba ntacyo zakora ngo zigire icyo zikosora.”

Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’abanganira abandi mu nkiko witwa Andrews Kananga avuga ko inzego zirebwa n’ibi bibazo zagombye kujya zihutira gukemura ibibazo biri hagati y’urega n’uregwa aho kwihutira gufunga uregwa.

Igitangaje kandi ni uko hari uburyo 12 buteganywa mu mategeko y’u Rwanda bwasimbuzwa gufungwa ariko budakunze gukurikizwa.

Bumwe muri bwo ni ugutanga ingwate, kuba runaka yakwishingira uregwa, imirimo nsimburagifungo n’ubundi buryo tutarondoye.

Ubushakashatsi twavuze haruguru buvuga ko ubundi buryo bwo gukurikirana abakekwa badafunzwe buramutse bushyizwe mu bikorwa byagabanya ubucucike mu magereza ku kigero cya 97.38% ndetse n’ikiguzi kigenda m’ugutunga abo baba bafunzwe kikagabanuka ku kigero cya 98.5%.

Taarifa yahamagaye Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repubulika Bwana Faustin Nkusi ngo agire icyo atangaza kuri ibi bivugwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu ariko ntiyadusubije.

N’ubwo ntacyo Nkusi yadutangarije, ariko uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera Johnston Businye yigeze kugira icyo abibwiraho Taarifa.

Icyo gihe ubwanditsi bwa Taarifa Rwanda bwabajije Busingye impamvu bigoye ko ukekwaho ibyaha aburane adafunzwe kandi biteganwa n’amategeko.

Mu buryo busa no guhunga ikibazo, Busingye( ubu ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza) yemeje ko abantu benshi bahabwa uburenganzira bwo kuburana badafunzwe, ko habaye hari abatabuhabwa Taarifa yatanga ingero.

Yunzemo ko Inkiko z’u Rwanda inshuro nyinshi zemera ingwate z’abakekwaho ibyaha kugira ngo barekurwe by’agateganyo icyakora ingero twamuhaye zerekanaga ukundi kuri.

Ni ingero z’abantu bazwi, bafuzwe mu manza zikomeye harimo n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi. Icyakora Perezida Kagame yahaye Dr Pierre Damien Habumuremyi imbabazi.

Ubwo yafungwaga, Dr. Habumuremyi yashinjwaga ibyaha by’ubuhemu byo gutanga sheki itazigamiye.

Yaje kujuririra icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.

Muri ubwo bujurire yari yashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Dr. Habumuremyi yari yasabye kurekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko arwaye kandi yemera gutanga ingwate y’imitungo itimukanwa ya Miliyoni Frw  500 akaba afite n’imitungo ya Miliyari Frw 1.5.

Urukiko rwanze iriya ngwate ruvuga ko hari ahandi yayitanze.

Urundi rugero: Umucamanza yigeze kwanga ingwate y’umunyemari Aloys Rusizana waregwaga kugurisha Leta inzu ku gaciro idafite.

Umucamanza yavuze ko ingwate ye ‘atari impamvu ikomeye’ yatuma arekurwa.

Ubwunganizi bwe bwavugaga ko afite uburwayi bityo ko yarekurwa by’agateganyo akajya kwivuza.

Umucamanza yatesheje agaciro izo mpamvu z’ifungurwa rye ry’agateganyo.

Urundi rugero ni uko muri Nzeri, 2020, abakozi ba SONARWA basabye Urukiko kubarekura by’agateganyo, batanze ingwate  urukiko rurabyanga.

Muri Mutarama, 2018, Dénis Gacinya nawe yasabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kumurekura by’agateganyo kuko yavugaga ko arwaye kandi afite abantu biyemeje kumutangira ingwate ariko urukiko ruramutsembera.

Hari n’abandi benshi batanze ingwate zirangwa barimo Caleb Rwamuganza, Alfred Nkubiri, Christian Rwakunda n’abandi.

N’ubwo aba bantu icyo gihe bimwe uburenganzira bwo kurekurwa by’agateganyo batanze ingwate, ariko ubundi amategeko yarabibemereraga.

Nk’uko Immaculée Ingabire yabivuze, bisa n’aho byabaye ihame ko utawe muri yombi wese afungwa.

Icyakora siko amategeko abiteganya buri gihe kuko hariho n’uburyo bwo kunga abafite icyo bapfa.

TAGGED:HabumuremyiIbyahaTransparencyUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutoza W’Amavubi Ati: “ Mbabajwe N’Uko Tuvuyemo Rugikubita”
Next Article Mu Mujyi Wa Muhanga Barataka Amazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Abacamanza Barasabwa Guhuza Imisesengurire Y’Imanza N’Imyandikire Yazo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?