Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ni Nde Wemerewe Kwambuka Umupaka wa Gatuna?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ni Nde Wemerewe Kwambuka Umupaka wa Gatuna?

admin
Last updated: 31 January 2022 4:39 pm
admin
Share
SHARE

Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe. Gusa ntiwafunguwe uko wakabaye kubera COVID-19.

Guhera muri Werurwe 2020 ubwo byemezwaga ko icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda, imipaka yose yo ku butaka no mu kirere yarafunzwe, nyuma iyo mu kirere ifungurwa ku bipimishije COVID bagasanga ari bazima.

Imipaka yo ku butaka iracyafunze.

Ubwo Guverinoma y’u Rwanda yemezaga ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa kuri uyu wa 31 Mutarama 2022, hari abatangiye kuvuga ku mbuga nkoranyambaga ko bagiye gukorera ingendo muri Uganda cyangwa bakinjira mu Rwanda mu modoka rusange zitwara abagenzi.

Baje gutungurwa nk’uko bisanzwe, abemerewe kwinjira mu Rwanda ari Abanyarwanda batahutse cyangwa abashoferi b’amakamyo atwara ibicuruzwa. Ntabwo bo bigeze babuzwa kwinjira nubwo mu gihe gishize banyuraga ku yindi mipaka uvanyemo uwa Gatuna.

Kuri uyu wa Mbere inzego z’abinjira n’abasohoka kimwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda na Uganda zagiranye ibiganiro, byabereye ku mupaka wa Gatuna.

Komiseri wungirije w’Urwego rw’Abinjira n’abasohoka muri Uganda, Mwesigye Marcellino, yabwiye itangazamakuru ko nk’uko byatangajwe n’u Rwanda, umupaka wa Gatuna uzafungurwa kimwe n’indi yose yo ku butaka.

Yakomeje ati “Igikubiyemo ni uko umwihariko wahawe abashoferi b’amakamyo atwara imizigo, naho ku bijyanye n’ingendo z’abantu, tugendera kuri gahunda yAfurika y’Iburasirazuba yo kurwanya COVID (East African COVID Protocols). Ikintu cy’ingenzi gikwiye kumvikana ni uko ifungurwa ry’umupaka rijyanye n’ibi bihe bya COVID-19. Ibisanzwe bikorwa ku mupaka wa Kagitumba, Cyanika n’ahandi ni byo bizakorwa hano.”

“Nibyo iyo tuvuze amakamyo, ntabwo yitwara. Igihari ni uko ingendo zitari ngombwa zitemewe kandi ibi ntabwo ari ukubera uyu mupaka, ni ukubera COVID. Ariko Minisiteri z’ubuzima z’Ibihugu byombi zigiye kunoza uburyo buhuriweho, mu gihe cya vuba abaturage bazamenyeshwa ibijyanye n’izi ngendo zindi.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, na we yavuze ko igihe cy’ingendo z’abaturage basanzwe kitaragera.

Ati “Amakamyo, Abanyarwanda n’abaturarwanda batashye barimo kwinjira mu Rwanda ku mupaka wa Gatuna kimwe no ku yindi mipaka nk’uko biteganywa mu mabwiriza yashyizweho muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Yashimangiye ko inzego z’ubuzima z’u Rwanda na Uganda zirimo gukorana ku mabwiriza yagenderwaho muri ibi bihe by’icyorezo, yafasha abaturage kwambuka ku mpande zombi.

Guhera ku wa 28 Gashyantare 2019, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), cyemeje ko “mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo kubaka Ibiro bya Gasutamo Bihuriweho” ku mupaka wa Gatuna, amakamyo yose yikoreye ibicuruzwa azajya akoresha umupaka wa Kagitumba na Mirama hills.

Gatuna ni yo yoroshya ingendo hagati y’ibihugu byombi kuko kuva i Gatuna ugera i Kigali ari ibilometero 86.6, mu gihe unyuze Kagitumba ari ibirometero 185.1.

Ni icyemezo cyafashwe mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utari wifashe neza.

Mu buryo bweruye, byageze aho u Rwanda rusaba abaturage barwo “kutajya muri Uganda” kubera ihohoterwa bari bakomeje gukorerwa, mu gihe abaturage ba Uganda bari mu Rwanda bidegembya.

Hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya COVID-19 yubahirizwa guhera ku wa 27 Mutarama 2022, abantu binjira mu Rwanda bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 hakoreshejwe igipimo cya PCR.

Igihe bageze mu gihugu bongera gupimwa.

TAGGED:featuredGatunaUgandaumupaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CHOGM Yahawe Itariki Nshya
Next Article Nyungwe: Ishyamba Ry’Inzitane Rya Cyera Cyane
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?