Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nicholas Sarkozy Arakatirwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Nicholas Sarkozy Arakatirwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 March 2021 10:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko rurasoma urubanza rumaze iminsi ruburanisha ku byaha Nicolas Sarkozy amaze iminsi aregwamo, aho ubushinjacyaha bumushinja gukoresha ubushobozi yari afite nka Perezida wa Repubulika agaha umucamanza uburyo bwo kuzajya amuha amakuru mu rubanza yaregwagamo.

Nicolas Sarkozy yayoboye u Bufaransa guhera mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2012.

Ibyo ashinjwa arabihakana, akemeza ko atigeze akora ‘ibintu nk’ibyo bifitanye isano na ruswa.’

Ubushinjacyaha bwasabiye Nicolas Sarkozy gufungwa imyaka ine, ariko ibiri muri iyo akayikoramo imirimo nsimburagifungo.

Bwasabiye abandi bantu babiri bareganwa nabo guhabwa igihano nka kiriya.

Abo ni Umwavoka witwa Thierry Herzog n’umucamanza witwa Gilbert Azibert.

RFI ivuga ko Umushinjacyaha witwa Jean-Luc Blachon yagize ati: “ Ibintu ntibyari kugera ku rwego biriho muri iki gihe iyo Sarkozy n’abo bareganwa baza kwibuka uburemere bw’akazi ashinzwe nk’Umukuru w’Igihugu.”

Iyo urebye  ibyo aregwa, ubushinjacyaha buvuga ko Nicolas Sarkozy aramutse ahamwe nabyo yakatirwa imyaka 10 n’ihazabu ya Miliyoni 1.2$.

Ikindi ni uko Sarkozy ashinjwa gukorana n’umunyamategeko witwa Herzog kugira ngo bahe ruswa umucamanza witwa Azibert  bityo ajye abaha amakuru yo kwifashisha mu rubanza baburanaga rwavugaga ko Nicolas Sarkozy hari amafaranga yahawe na Liliane Betterncourt kugira ngo natsinda amatora azamufashe muri business ze.

Icyo gihe hari muri 2007.

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite amajwi(audios) Sarkozy yohererezaga Herzog na Azibert bagakoresha imirongo y’ibanga kugira ngo hatagira uwumva ubwiru bwabo.

Liliane Betterncourt niwe mugore wari ukize kurusha abandi ku isi muri 2017.

Niwe wari nyiri ikigo kitwa L’Oreal gikora amavuta y’ubwiza kigatanga n’izindi serivisi.

Umunyamategeko wunganira Sarkozy witwa Me Jacqueline Laffont  avuga ko ibyo bashinja umukiliya we nta shingiro bifite.

Uretse Sarkozy, undi wabaye Perezida w’u Bufaransa wigeze kujyanwa mu nkiko ni Jacques Chirac.

Nawe yagejejwe imbere y’Inkiko muri 2011 aregwa ruswa.

TAGGED:ChiracfeaturedRFISarkozyUmucamanzaUmwavoka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urugendo Ambasaderi W’u Butaliyani Yaguyemo Muri DRC Yari Yatangaje Ko Rwasubitswe
Next Article Padiri Ubald Rugirangoga Yasezeweho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?