Nicholas Sarkozy Arakatirwa

Urukiko rurasoma urubanza rumaze iminsi ruburanisha ku byaha Nicolas Sarkozy amaze iminsi aregwamo, aho ubushinjacyaha bumushinja gukoresha ubushobozi yari afite nka Perezida wa Repubulika agaha umucamanza uburyo bwo kuzajya amuha amakuru mu rubanza yaregwagamo.

Nicolas Sarkozy yayoboye u Bufaransa guhera mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2012.

Ibyo ashinjwa arabihakana, akemeza ko atigeze akora ‘ibintu nk’ibyo bifitanye isano na ruswa.’

Ubushinjacyaha bwasabiye Nicolas Sarkozy gufungwa imyaka ine, ariko ibiri muri iyo akayikoramo imirimo nsimburagifungo.

Bwasabiye abandi bantu babiri bareganwa nabo guhabwa igihano nka kiriya.

Abo ni Umwavoka witwa Thierry Herzog n’umucamanza witwa Gilbert Azibert.

RFI ivuga ko Umushinjacyaha witwa Jean-Luc Blachon yagize ati: “ Ibintu ntibyari kugera ku rwego biriho muri iki gihe iyo Sarkozy n’abo bareganwa baza kwibuka uburemere bw’akazi ashinzwe nk’Umukuru w’Igihugu.”

Iyo urebye  ibyo aregwa, ubushinjacyaha buvuga ko Nicolas Sarkozy aramutse ahamwe nabyo yakatirwa imyaka 10 n’ihazabu ya Miliyoni 1.2$.

Ikindi ni uko Sarkozy ashinjwa gukorana n’umunyamategeko witwa Herzog kugira ngo bahe ruswa umucamanza witwa Azibert  bityo ajye abaha amakuru yo kwifashisha mu rubanza baburanaga rwavugaga ko Nicolas Sarkozy hari amafaranga yahawe na Liliane Betterncourt kugira ngo natsinda amatora azamufashe muri business ze.

Icyo gihe hari muri 2007.

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite amajwi(audios) Sarkozy yohererezaga Herzog na Azibert bagakoresha imirongo y’ibanga kugira ngo hatagira uwumva ubwiru bwabo.

Liliane Betterncourt niwe mugore wari ukize kurusha abandi ku isi muri 2017.

Niwe wari nyiri ikigo kitwa L’Oreal gikora amavuta y’ubwiza kigatanga n’izindi serivisi.

Umunyamategeko wunganira Sarkozy witwa Me Jacqueline Laffont  avuga ko ibyo bashinja umukiliya we nta shingiro bifite.

Uretse Sarkozy, undi wabaye Perezida w’u Bufaransa wigeze kujyanwa mu nkiko ni Jacques Chirac.

Nawe yagejejwe imbere y’Inkiko muri 2011 aregwa ruswa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version