Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo arateganya igitaramo yise NIWE Healing Concert kizaba Tariki 29, Ugushyingo, 2025 kikazabera BK Arena.
Asanzwe aba i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka irenga 15.
Mu butumwa bw’amashusho yatambukije, Richard Nick Ngendahayo yagaragaje ibyishimo afite by’uko azagaruka mu gihugu cye.
Ati: “Ndanezerewe cyane kugaruka iwacu kugira ngo dutaramane, kandi tubone gukira binyuze mu muziki. Ndabakumbuye cyane!”
Igitaramo kizabera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki 29, Ugushyingo, 2025, imiryango ikazafungurwa saa kumi z’umugoroba (4:00 PM), naho igitaramo gitangire saa kumi n’imwe zuzuye (5:00 PM).