Richard Nick Ngendahayo umwe mu bahanzi baririmbye kandi bagakundirwa kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu myaka yaza 2000 ariko akaza kubihagarika, avuga ko yagarutse ngo akomereza muri uwo mujyo.
Indirimbo yise Niwe, Mbwira ibyo ushaka, Ntwari batinya… ziri mu ndirimbo ze abenshi bakunze mu myaka nka 15 yakurikiye ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe akaba yari akunzwe ku rugero rumwe na za Chorali Rehoboth, Abasaruzi n’izindi.
Atangaza ko agarutse mu muziki uhimbaza Imana kandi akazawukorana imbaraga.
Yahise atangaza indirimbo aherutse gukora yise ‘Uri Byose Nkeneye’, akaba yayishyize ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 22, Mata, 2025.
Avuga ko “Uri Byose Nkeneye” ari intangiriro ya album ye ya gatatu azatangaza bidatinze.
Ati: “Si indirimbo gusa, ahubwo ni isengesho, icyifuzo, n’ubuhamya bw’umutima bufite imbaraga nyinshi.”
Ni indirimbo itanga ubutumwa bw’uko nta kindi cy’ingenzi kiruta kwizera no kwishingikiriza ku Mana mu rugendo rwa buri munsi, ikabamo urukundo rwinshi no kumenya ko Imana ari yo soko y’ibyiringiro n’ubuzima.
Umwe mu bakunze indirimbo ze witwa Kamaliza yabwiye Taarifa Rwanda ko niba Ngendahayo agarutse koko, ari inkuru nziza kuko yamukundaga.
Icyakora amusaba ko adakwiye kuzongera kugenda aho agendeye hari benshi bari baramwibagiwe batibukaga ko akibaho!
Nick Ngendahayo asanzwe atuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.