Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nick Ngendahayo Yagarutse Mu Muziki Nyuma Y’Imyaka 15
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Nick Ngendahayo Yagarutse Mu Muziki Nyuma Y’Imyaka 15

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 April 2025 7:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Richard Nick Ngendahayo umwe mu bahanzi baririmbye kandi bagakundirwa kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu myaka yaza 2000 ariko akaza kubihagarika, avuga ko yagarutse ngo akomereza muri uwo mujyo.

Indirimbo yise Niwe, Mbwira ibyo ushaka, Ntwari batinya… ziri mu ndirimbo ze abenshi bakunze mu myaka nka 15 yakurikiye ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe akaba yari akunzwe ku rugero rumwe na za Chorali Rehoboth, Abasaruzi n’izindi.

Atangaza ko agarutse mu muziki uhimbaza Imana kandi akazawukorana imbaraga.

Yahise atangaza indirimbo aherutse gukora yise ‘Uri Byose Nkeneye’, akaba yayishyize ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 22, Mata, 2025.

Avuga ko “Uri Byose Nkeneye” ari intangiriro ya album ye ya gatatu azatangaza bidatinze.

Ati: “Si indirimbo gusa, ahubwo ni isengesho, icyifuzo, n’ubuhamya bw’umutima bufite imbaraga nyinshi.”

Ni indirimbo itanga ubutumwa bw’uko nta kindi cy’ingenzi kiruta kwizera no kwishingikiriza ku Mana mu rugendo rwa buri munsi,  ikabamo urukundo rwinshi no kumenya ko Imana ari yo soko y’ibyiringiro n’ubuzima.

Umwe mu bakunze indirimbo ze witwa Kamaliza yabwiye Taarifa Rwanda ko niba Ngendahayo agarutse koko, ari inkuru nziza kuko yamukundaga.

Icyakora amusaba ko adakwiye kuzongera kugenda aho agendeye hari benshi bari baramwibagiwe batibukaga ko akibaho!

Nick Ngendahayo asanzwe atuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

TAGGED:ImanaIndirimboKuramyaNgendahayo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Zo Mu Karere Zahuriye Mu Rwanda
Next Article Umuvuno W’u Rwanda Na Afurika Mu Guhangana N’Imisoro Ya Trump
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gisagara: Ikamyo Ya Howo Yishe Abana Babiri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Airtel-Rwanda Na Mbonyi Barabararitse Mu Gitaramo Icyambu Tour 4

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yaganiriye N’Itsinda Ry’Abayobozi Ba Banki Y’Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?