Niger: Abafashe Ubutegetsi Bafunze Umuhungu W’Uwahoze Ari Perezida

Mu gihe Perezida wa Tchad ari gukora uko ashoboye ngo arebe uko yakumvikanisha uruhande rwahiritse Perezida wa Niger n’uwo rwahiritse, abasirikare bari ku butegetsi batangiye gufata abahoze bakorana na Perezida Bazoum.

Ukomeye mubo bafashe ni umwana wa Mahamadou Issoufou wigeze kuyobora Niger.

Uyu mugabo witwa Mahamane Sani Mahamadou yari Minisiteri wo gucukura ibikomoka kuri petelori.

Yafunganywe n’abandi bahoze muri Guverinoma barimo Kassoum Moctar, Ousseini Hadizatou Yacouba na  Foumakoye Gado.

- Advertisement -

Aba bayobozi bakuru bafashwe kubera ko ngo bari mu bashyigikiye Perezida Bazoum uherutse gufatwa na bamwe mu basirikare bamurindaga bamushinja ko ari gushora igihugu mu rwobo bitewe no gukomeza gukorana n’Abafaransa kandi ntacyo bakimariye.

Umujinya n’urwago bamwe mu banya Niger bafitiye u Bufaransa uherutse no kugaragarira mu gitero urubyiruko rwagebye kuri  Ambasade y’Ubufaransa i Niamey.

Hagari aho umuryango wo mu Bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika, ECOWAS, byasabye abahiritse Perezida wa Niger ko bagomba kuba bamusubije ubutegetsi bitaba ibyo hakaba hakoreshwa n’imbaraga za gisirikare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version